Indwara y’Urushwima (Ascites) ni iki?
Indwara y’Urushwima ni indwara ibaho iyo amazi arenze urugero yegeranye mu nda (mu cyuho kiri hagati y’imyanya yo mu nda n’ururenda ruyitwikira rwitwa peritoneum). Ibi bituma inda ibyimba kandi igasa nini cyane.
Akenshi, indwara y’Urushwima iterwa n’indwara zikomeye z’umwijima cyane cyane cirrhose (kwangirika kw’umwijima).
Ibyo abantu bakunze kwibeshya ku ndwara yUrushwima?
Kubera ko usanga abantu benshi badasobanukiwe impamvu ya nyayo itera indwara y'Urushwima, kandi nanone ugasanga umuntu uyirwaye aragerageza gushaka impamvu yaba yaratumye ayirwara akayibura (bitewe nuko akenshi aba ari ingaruka z'ibyagiye byangiza umwijima mu gihe kirekire), uzasanga akenshi abantu benshi batekereza ko iterwa n'amarozi.
Gusa ariko si ko bimeze, indwara y'Urushwima ntibayiroga kandi ntabwo bayanduzanya.
...indwara y'Urushwima ntibayiroga kandi ntabwo bayanduzanya.
Ibimenyetso by’indwara y’Urushwima
© Image Source
Nubwo tumenyereye ko indwara y'Urushwima irangwa no kubyimba inda, ariko akenshi igira n'ibindi bimenyetso kuburyo umuntu ashobora kubyirengagiza (kubisuzugura) cyangwa akabyitiranya n'ibindi bisanzwe, kugeza igihe bimaze kuvamo ikimenyetso kizwi cyane cyo kubyimba inda.
Ibimenyetso bishobora kugaragara bitewe n’ingano y’amazi ari mu nda:
- Kubyimba kw’inda
- Kwiyongera kw’ibiro vuba
- Kumva inda yuzuye cyangwa iremereye
- Guhumeka bigoranye
- Isesemi no kuruka
- Kubura ubushake bwo kurya
- Kubabara mu nda
- Kubyimba amaguru n’ibirenge
- Kugira umuriro
- Kuribwa igogora
- Kubabara umugongo
- Kugorwa no kugenda cyangwa kwicara
Mu bihe bikomeye, ushobora kubona:
- Uruhu n’amaso bihinduka umuhondo (jaundice)
- Amazi ashobora kugera mu bihaha bigatera guhumeka nabi
Impamvu zitera indwara y’Urushwima
Impamvu nyamukuru ni:
1. Kwangirika k’umwijima (Cirrhose)
- Ni yo itera hafi 80% by’indwara y’Urushwima
- Iterwa n’inzoga nyinshi, hepatite B na C, umubyibuho ukabije, n’izindi ndwara
2. Izindi mpamvu
- Kanseri
- Indwara z’umutima
- Indwara z’impyiko
- Igituntu
- Indwara za pancreas
- Imirire mibi cyane
- Dialysis
Dore uko bigenda...
- Iyo umwijima wangiritse:
- Amaraso ntanyura neza mu mwijima
- Umuvuduko w'umwijima uriyongera (portal hypertension)
- Imbyiko zitangira kubika umunyu n’amazi menshi
- Ayo mazi akajya yegerana (yirundanya) mu gice cyo mu nda, bikarangira habayeho kubyimba inda
Abafite ibyago byinshi byo kurwara indwara y’Urushwima
Uko indwara y’Urushwima isuzumwa
Abaganga bakoresha uburyo butandukanye:
- Isuzuma ry’umubiri
- Gukuramo amazi mu nda (paracentesis)
- Isuzuma ry’amaraso
- Ultrasound, CT scan cyangwa X-ray
- SAAG test
Uburyo bwo kuvura indwara y’Urushwima
Biterwa n’impamvu yayiteye:
1. Kugabanya umunyu
- Kurya ibiribwa bidafite umunyu mwinshi
2. Imiti (Diuretics)
- Ifasha gusohora amazi menshi mu mubiri
3. Paracentesis
- Gukuramo amazi mu nda
4. Shunt (TIPS)
- Gushyiramo umuyoboro woroshya amaraso mu mwijima
5. Guhindurirwa umwijima
- Bikorwa mu gihe umwijima wangiritse cyane
Ingorane (ingaruka) z’indwara y’Urushwima
- Infection yo mu nda (peritonitis)
- Hernia (umukondo wabyimbye)
- Guhumeka nabi
- Imirire mibi
- Amazi ajya mu bihaha
- Kunanirwa kw’impyikoÂ
Ese indwara y’Urushwima ishobora kwica?
Yego. Iyo itavuwe, ishobora guteza ibibazo bikomeye bishobora guhitana ubuzima, cyane cyane iyo iterwa n’indwara zikomeye z’umwijima.
Uburyo bwo kwirinda no kuyicunga
- Kureka inzoga
- Kugabanya umunyu
- Kugumana ibiro bizima
- Gukora imyitozo
- Kwirinda hepatite
- Kwipimisha kenshi
Kubana n’indwara y’Urushwima
- Gupima ibiro buri munsi
- Gukurikiza amabwiriza ya muganga
- Kurya indyo iboneye ifite umunyu muke
- Kwirinda gukoresha imiti cyane nka ibuprofen
Igihe ugomba kujya kwa muganga
Jya kwa muganga niba:
- Inda ibyimba cyane
- Wiyongereye ibiro vuba
- Ufite umuriro cyangwa ububabare mu nda
- Uhumeka bigoranye
Jya kwa muganga byihutirwa niba:
- Uhumeka nabi cyane
- Urimo kuruka amaraso
Umwanzuro
Indwara y’Urushwima ni ikimenyetso cy’uko hari ikibazo gikomeye, cyane cyane ku mwijima.
Nubwo idakira burundu, ishobora kugenzurwa neza hakoreshejwe imiti, indyo iboneye n’ubuvuzi bukwiye.
Gukurikiza inama za muganga ni ingenzi kugira ngo wirinde ingorane zikomeye.
MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.
Share this article