SEX: Ese ningombwa buri gihe kuryamana kugira ngo urukundo rubashe gukomera? Ibintu utazi...

Elämä Rwanda ni urubuga rutanga amakuru y’ubuzima mu Kinyarwanda rugamije gufasha abantu gusobanukirwa neza ibibazo bitandukanye by’ubuzima, indwara, uburyo bwo kuzirinda, n’imyitwarire ifasha kubungabunga ubuzima.
  1. Home
  2. Ubuzima

© Image Source: Marriage

IBIRIMO:

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.



YEGO?, OYA?, BIRASHOBOKA?

Wowe wasubiza ute? Ese koko ningombwa ko habaho kuryamana mu rukundo kugira ngo rubashe gukomera?


Muri make, urebye nta gisubizo gihari cyanyura abantu bose icya rimwe, kubera ko buri wese afite uko abona ibintu bitewe n'ibyo yanyuzemo, aho yakuriye, ibyo yizera, ibyo yifuza n'icyo agamije mu rukundo...


Ngaho reka reka tugerageze gusobanuirwa uburyo 3 (Yego, Oya, Birashoboka) butandukanye abantu babyumvamo, hanyuma tuze gufata umwanzuro hanyuma...

1. OYA

Hari abantu benshi babanye mu rukundo kandi mubuyukuri bishimye, banyuzwe kandi bafitanye umubano umeze neza kandi unakomeye, kandi ugasanga batararyamana ndetse batanabiha umwanya w'imbere mu rukundo rwabo.

Nubwo muri iki gihe usanga abantu benshi bumva ko bagomba gukundana n'umuntu, ariko usanga abenshi biyumvamo ko intambwe yerekana ko yakwiyeguriye neza ari imibonano mpuzabitsina, kuri aba bantu bo si ko bimeze.


Akenshi niwegera ubuzima bwite babayemo uzasanga hari impamvu cyangwa indangagaciro bakomeyeho zibatera kwiyubaha no kubaha uwo bakundana kuburyo kuzana ibyo kuryamana mu rukundo bashobora kubifata nko kutiyubaha cyangwa kutubaha mugenzi wawe.

Iri hame rero rirushaho gukomera iyo bombi bahuye babona ibintu kimwe - nta kwihishanyamo cyangwa gucana inyuma...

2. BIRASHOBOKA

Nanone hari umuntu ujya mu rukundo adatekereza ibyo kuryama n'uwo bakundana, ariko akisanga umukunzi we amusaba ko niba amukunda koko yabimugaragariza - yemera ko baryamana.


Akenshi hano biragorana cyane kuko hari igihe uwo muntu aba atarigeze abitekerezaho kandi akanisanga atifuza kubabaza uwo bakundana.

Igisuzibo rero hano kirumvikana! Akenshi uyu muntu yisanga yumva ko kubikora no kutabikora ntacyo bitwaye kuko kuri we si ibintu ashyira imbere, ariko abisabwe n'umukunzi we yabikora ntakibazo.


Ikibabaje, nuko akenshi umuntu wisanze gutya muri uru rukundo usanga hari byinshi atari yarigeze atekerezaho, bityo agahuriramo n'ingaruka zitandukanye kandi zitari nziza kuko aba ameze nk'aho ayoborwa n'uwo mukunzi we!

3. YEGO

Kurundi ruhande, abantu benshi - jye nawe - twisanga hano, aho impamvu nyamukuru ituma nza kugusaba urukundo ari ukugira ngo nzajye nshobora kubona imibonano mpuzabitsina uko mbishaka.


Ni nayo mpamvu uzansanga muri iki gihe gukundana n'umuntu utuye kure yawe bigoranye - kuko iyo umaze igihe runaka mutabonana urukundo rwanyu ruhita rusenyuka cyangwa ugasanga yaragutendetse cg aguca inyuma.

Yego nyine, kuko impamvu nyamukuru y'urukundo ashaka wayimujyanye kure!

Ese ubundi, kubera iki?

Ngaho tekereza ku gisubizo cyahise kikuzamo maze usubize. Kubera iki wowe ubyumva gutyo?


Nibyo koko gukora imibonano mpuzabitsina mu rukundo bifite ibintu byiza bibagezaho hagati yanyu nk'abakundana. Urugero: ...bizamura amarangamutima no kwiyumvanamo kurushaho.

Ariko nanone ni ngombwa kuzirikana ko hari n'ibibazo bituruka mu kuryamana (e.g: guterana inda, indwara)

ibintu bike watekerezaho...

Hano hari ibintu bike byagufasha kwisuzuma. Gerageza gutekereza witonze hanyuma usubize:


  1. Ese (1) irari n' (2) urukundo hari aho  bifitanye isano?
  2. (1) Kumenyana, (2) Ubucuti, (3) Urukundo. Ese washobora gusobanura isano bino bintu bifitanye?
  3. Ese washobora gutandukanya ibi bintu, (1) kubenguka, (2) guharara no (3) gukunda?
  4. Ese kuri wowe, urukundo ni iki? HITAMO: Ni uburyo bwo (1) kuruhuka, (2) kwinezeza cyangwa ni (3) umushinga w'ubuzima bwawe bw'ahazaza?
  5. Uwakureba imyitwarire yawe cyangwa ibitekerezo byawe igihe uzi yuko umukunzi wawe ari hafi ndetse n'igihe adahari, ese urumva ari iki bagufatiraho?

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.

Testimonials

Nasomye amakuru maze menya ko ari urubuga rwigisha rugatanga inama kubuzima ,imyororokere nimibereho myiza.
Testimonial - Elämä Rwanda
Thacienne Umusomyi
Njyewe nasanze ari ikigo cyatangiye muri 2025, kita kumibereho myiza yabagore nabakobwa nubuzima bwabo muri rusange
★★★★★
Alice Umwalimu Ushobora kwivurizaho nogusobanukirwa neza indwara urwaye nimiti wafata igendanye niyondwara
Ibisubizo byacu nkabanyarwanda biri kuru urubuga rwibanda ku buzima n’imibereho myiza (health and wellness). Kuri uru rubuga, bavuga ko batanga amakuru agamije kwigisha abantu ku buzima, ariko bagasaba ko umuntu ukeneye ubufasha bwihariye yabanza kugisha inama umuganga...
Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda
More from Community

Who We Are

Elämä Rwanda is a health information website in local language (Kinyarwanda) that aims to help people better understand various health issues, diseases, ways to prevent them, and behaviors that help maintain health.

Our Trusted Sources

WHO | CDC | Harvard T.H. Chan School of Public Health | Johns Hopkins Bloomberg School of Public Health | RBC Annual Report | Ministry of Health | PubMed Central | Rwandan Journal of Health Sciences

IBINDI WASOMA:

ESE HARI
IKIBAZO UFITE? →
Tuvugishe