Indwara ya AMIBE ni iki?
Amibe ni indwara iterwa n'agakoko kitwa Entamoeba histolytica. Gakunda kwinjira mu mubiri binyuze mu kunywa amazi mabi (adatetse) cyangwa ibiribwa (ibiryo) byanduye (bidasukuye neza cyangwa bitatetswe ngo bishye neza) cyangwa umwanda wo mu musarani (mu bwiherero) w'umuntu usanzwe arwaye iyi ndwara.
Amibe ni indwara yandurira mu nzira y'igogora. Akenshi iterwa no kurya cyangwa kunywa ibintu byanduye. Mu bice bifite ikibazo cy'isuku nke, iyi ndwara ikunze kugaragara cyane.Source: Medical News Today
Nubwo abantu benshi, hagati ya 90 -95%, bayandura batagaragaza ibimenyetso, hari igihe ishobora gutera ikibazo gikomeye cy'impiswi zirimo amaraso, ububabare bwo mu nda ndetse n'ibibazo by'umwijima.
Ubushakashatsi bwakozwe n'inzobere mu buzima bwerekana ko abantu benshi bayandura batabimenya kuko nta bimenyetso bagaragaza. Ariko iyo ikomeje gukura mu mara ishobora gutera ibibazo bikomeye bisaba ubuvuzi bwihuse.
Ibimenyetso bya Amibe
Iyo indwara itangiye kwigaragaza, umuntu ashobora kubona ibi bimenyetso:
- Impiswi zikabije
- Inkorora y'akayi (inkorora itagira igikororwa)
- Kubura apetit yo kurya
- Amaraso cyangwa ururenda mu musarane
- Kuribwa mu nda
- Kubabara mu gice cyo hasi cy'inda
- Kugabanuka ibiro bidafite impamvu
- Gucika intege
Mu bihe bikomeye, agakoko gashobora kugera mu mwijima kagatera ibisebe (liver abscess), bikagaragazwa no kugira:
- Umuriro mwinshi
- Uburibwe ku ruhande rw'iburyo rw'inda
- Guhinduka umuhondo k'uruhu cyangwa amaso.
Indwara y'Amibe yandura ite?
Mu magambo make indwara ya Amibe iterwa n'isuku nke mu byo turya cyangwa ibyo tunywa, hakubiyemo n'isuku y'ibikoresho turiraho (amasahani n'ibiyiko) cyangwa ibyo tunyweraho (ibikombe n'amacupa) ndetse tutibagiwe n'isuku yo mu ntoki zacu.
Amibe yandura cyane cyane binyuze muri:
- Amazi adatunganyijwe neza
- Ibiribwa byateguwe mu isuku nke
- Kudakaraba intoki nyuma yo kuva ku musarani
- Gukoresha ibikoresho bihuriweho n'abantu benshi, kuko akenshi hataburamo umuntu wanduye iyi ndwara.
Ni yo mpamvu isuku ari imwe mu ntwaro zikomeye zo kuyirinda.
Uko indwara y'Amibe ivurwa
Abaganga bakoresha imiti yica utwo dukoko twihariye. Ntabwo ari byiza kwivura uko wishakiye kuko ibimenyetso byayo bishobora gusa n'iby'izindi ndwara zo mu mara.
Niba ubona amaraso mu musarane, impiswi zimara iminsi myinshi cyangwa ububabare bukabije bwo mu nda, ugomba kwihutira kujya kwa muganga.
Kuvurwa hakiri kare bituma indwara idatera ibindi bibazo bikomeye.
Ese amababi ya Moringa ashobora gufasha umurwayi wa Amibe?
Moringa ni igiti kizwi cyane mu bihugu byinshi bya Afurika n'Asia. Amababi yacyo akungahaye kuri vitamini A, C, E, imyunyungugu nka fer na calcium ndetse n'ibinyabutabire bifasha umubiri kurwanya uburwayi.
Nubwo Moringa idasimbura imiti ya muganga ivura Amibe, ishobora gufasha umurwayi mu buryo bukurikira:
1. Gufasha umubiri kongera intungamubiri
Abantu bafite impiswi nyinshi bashobora gutakaza intungamubiri.
Moringa ifasha kongera vitamini n'imyunyungugu umubiri uba watakaje.
2. Gufasha ubudahangarwa bw'umubiri
Moringa ikungahaye ku binyabutabire birwanya iyangirika ry'uturemangingo (antioxidants), bikaba bishobora gufasha ubudahangarwa gukora neza.
3. Gufasha igogorwa
Ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko Moringa ishobora kugira uruhare mu gutuma bagiteri (bacteria) nziza zo mu mara ziyongera, bigafasha ubuzima bw'igogora muri rusange. Ariko haracyakenewe ubundi bushakashatsi ku bantu.
Dore uko wakoresha Moringa mu buryo bwiza
Niba ufite uburwayi budakira cyangwa ufata imiti ihoraho, banza uganire na muganga mbere yo gukoresha Moringa nk'inyunganiramirire.
Abantu benshi bayikoresha:
- Mu cyayi
- Mu isupu
- Mu mboga
- Mu ifu ivangwa n'ibiryo
Ariko kunywa byinshi birenze urugero bishobora gutera ibibazo by'igogora ku bantu bamwe.
Niba ufite uburwayi budakira cyangwa ufata imiti ihoraho, banza uganire na muganga mbere yo gukoresha Moringa nk'inyunganiramirire.
Uko wakwirinda indwara ya Amibe
Kugira ngo wirinde indwara ya Amibe, gerageza:
- Gukaraba intoki ukoresheje amazi meza n'isabune.
- Kunywa amazi yatetswe cyangwa yatunganyijwe.
- Koza imbuto n'imboga neza mbere yo kuzirya.
- Kwirinda kurya ibiribwa byateguwe ahantu hadakurikiza amabwiriza y'isuku.
- Kujya kwa muganga igihe ubona ibimenyetso bikomeye.
Ubushakashatsi bugaragaza ko gukaraba intoki neza bishobora kugabanya cyane hejuru ya 90% by'indwara z'impiswi zandurira mu mwanda.
Umwanzuro
Amibe ni indwara ishobora kuvurwa kandi ikirindwa. Isuku ni yo ntwaro ya mbere yo kuyikumira.
Nubwo Moringa ifite intungamubiri nyinshi kandi ishobora gufasha umubiri gukomera, ntabwo isimbura imiti ya muganga.
Niba ubonye ibimenyetso nk'impiswi zirimo amaraso, ububabare bukabije bwo mu nda cyangwa umuriro mwinshi, ugomba kwihutira gushaka ubuvuzi.
MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.
Share this article