TURI BANDE? (WHO WE ARE)
Elämä Rwanda ni urubuga rutanga amakuru y’ubuzima mu Kinyarwanda rugamije gufasha abantu gusobanukirwa neza ibibazo bitandukanye by’ubuzima, indwara, uburyo bwo kuzirinda, n’imyitwarire ifasha kubungabunga ubuzima.
Intego yacu ni ugutanga amakuru y’ubuzima yanditse mu rurimi rwumvikana (Ikinyarwanda), ashingiye ku bumenyi bwa siyansi kandi afasha abantu gufata ibyemezo bifite amakuru ahagije.
NINDE WASHINZE URUBUGA RWA Elämä Rwanda? (OWNERSHIP & ORGANIZATION)
Elämä Rwanda ni urubuga rw’ubuzima rucungwa n'ikigo cyitwa Onze 11 Rwanda Ltd (Company code: 151444258; Serial No: 1698228) gikorera mu Rwanda.
Ibikorwa by’ingenzi by’iki kigo:
- Q8690 - Ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuzima bw’abantu (Other human health activities);
- P8550 - Ibikorwa byo gutanga ubufasha mu burezi (Educational support activities).
Onze 11 Rwanda Ltd ishyigikira intego ya Elämä Rwanda yo kugeza amakuru y’ubuzima asobanutse kandi yoroshye kumva ku bantu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda.
IBYO DUKORA (WHAT WE DO)
Elämä Rwanda itanga amakuru ajyanye n’ubuzima agamije gufasha abasomyi:
- gusobanukirwa indwara n’ibibazo by’ubuzima;
- kumenya ibimenyetso bishobora kugaragara;
- gusobanukirwa impamvu n’ibyongera ibyago;
- kumenya uburyo bwo kwirinda;
- kwiga ku mibereho yafasha muntu kugira ubuzima bwiza.
Amakuru yacu ategurwa mu buryo bworoshye kandi bwumvikana kugira ngo agere ku bantu benshi.
INTEGO YACU (OUR MISSION)
Intego ya Elämä Rwanda ni ugufasha abantu (bumva ururimi rw’Ikinyarwanda gusa) kubona amakuru yerekeranye n’ubuzima mu Kinyarwanda, kuko amakuru menshi yizewe ku buzima akenshi aboneka mu ndimi z’amahanga.
Dushaka koroshya ibisobanuro by’ibibazo by’ubuzima no gufasha abantu kumenya igihe ari ngombwa gushaka ubufasha bw’inzobere.
IBYO DUSHYIRA KURI URU RUBUGA (OUR CONTENT)
Ku rubuga rwacu ushobora kubona amakuru ajyanye na:
A. Indwara n’ibibazo by’ubuzima
Dutanga ibisobanuro ku:
- ndwara zisanzwe;
- indwara zidakira;
- indwara zandura;
- ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ingingo zacu zisobanura:
- icyo ikibazo ari cyo;
- icyo ubushakashatsi buvuga;
- ibimenyetso;
- uburyo bwo kwisuzumisha no kuvurwa n’inzobere;
- uburyo bwo kwirinda.
B. Imirire n’ubuzima bwiza
Dusangiza amakuru ajyanye na:
- imirire iboneye;
- akamaro k’indyo yuzuye;
- uburyo bwo kubaho ubuzima bufasha umubiri.
C. Kwiyitaho no kwirinda
Dutanga amakuru rusange ku:
- isuku;
- imibereho myiza;
- imyitozo ngororamubiri;
- uburyo bwo kugabanya ibyago by’indwara.
UBURYO DUSHINZWE AMAKURU DUTANGAZA (ACCOUNTABILITY)
Nk'urubuga rutanga amakuru ajyanye n’ubuzima, twemera ko amakuru y’ubuzima agomba gutangwa mu buryo bugendana n'inshingano.
Ni yo mpamvu:
- twerekana inkomoko y’amakuru aho bishoboka;
- twirinda gutanga amakuru asezeranya gukira cyangwa ubuvuzi bwihariye;
- dutandukanya amakuru yo kwigisha n’inama z’umuganga;
- tugerageza kuvugurura amakuru igihe ubumenyi bushya bubonetse.
IMPAMVU TWITWA Elämä Rwanda
Ijambo elämä, risobanura “ubuzima” mu rurimi rw’Igifinilande. Ubwo rero ijambo Elämä Rwanda, iyo rishyizwe mu Kinyarwanda, risobanura “Ubuzima Mu Rwanda”.
Twahisemo iri zina kuko rihagarariye intego yacu yo guteza imbere ubumenyi ku buzima no gufasha abantu kugira imibereho myiza.
KWIZERWA KW'AMAKURU YACU (TRUST & MEDICAL SAFETY)
Ubuzima ni ikintu cy’ingenzi cyane. Ni yo mpamvu duharanira gutanga amakuru:
- asobanutse;
- ashingiye ku bumenyi;
- afasha abantu gufata ibyemezo bifite amakuru ahagije.
Turashishikariza abasomyi kugisha inama inzobere mu by’ubuzima mbere yo kugira impinduka zikomeye ku buzima bwabo.
ICYITONDERWA (DISCLIAMER)
Elämä Rwanda ntabwo isimbura inzobere mu by’ubuzima, ahubwo igamije gufasha abantu kugira ubumenyi bubafasha gusobanukirwa no kwita ku buzima bwabo.