Aya Mategeko y’Imikoreshereze ("Amategeko") agenga uburyo bwo kugera ku rubuga no kurukoresha rwa Elämä Rwanda ("Urubuga," "Twe," "Twebwe", "Ubuyobozi bwacu", cyangwa "Elämä Rwanda").
Mugihe ukoresheje cyangwa ugerageza kugera ku rubuga rwacu, bisobanura ko wemera kubahiriza no gukurikiza aya mategeko.
NB: Niba utabyemera ntugomba gukoresha urubuga rwacu cyangwa indi miyoboro yose bihuriraho.
- IMIKORESHEREZE RUSANGE
- Kugera ku rubuga gusa ku mpamvu zemewe n’amategeko.
- Gukoresha urubuga mu buryo bukurikiza amategeko yose abereye mu rwego rw’igihugu, leta, n’amategeko mpuzamahanga.
- ICYITONDERWA KU BIKUBIYE KU URU RUBUGA
- Ntitwemeza cyangwa ngo twerekane uburyo, imiti, cyangwa ibicuruzwa byihariye.
- Abakoresha uru rubuga basabwe kugisha inama inzobere mu by'ubuzima mbere yo gufata ibyemezo bijyanye n'ubuzima bwabo cyangwa gahunda zo kwivuza.
- Elämä Rwanda ntigomba kubazwa ibyago, imvune, cyangwa amakuru y’imitekerereze atari yo, byaba byatewe no gukoresha cyangwa kumva nabi ibiri kuri uru rubuga cyangwa kwishingikiriza ku makuru atangwa kuri uru rubuga (mugihe wirengagije kugisha inama muganga cyangwa inzobere mu by'ubuzima).
- LIMITATION OF LIABILITY
- Elämä Rwanda idatanga icyizere 100%, imyemerere, cyangwa garanti ku bijyanye n'ukuri kudakuka, kuzura, cyangwa imikorere y'ibikubiye mu rubuga (kuko bishobora guhinduka bitewe n'ubushakashatsi bugezweho).
- Uruhare rwose mu buzima bwawe n'ubuzima bwiza bwawe ruri ku giti cyawe. Elämä Rwanda ntishobora kubazwa ku ngaruka mbi, ingaruka ku buzima, cyangwa ibyangiza bishobora kuvuka kubera gukoresha amakuru atangwa kuri uru rubuga (mugihe wirengagije kugisha inama muganga cyangwa inzobere mu by'ubuzima).
- Ntitgomba kubazwa ibijyanye n'imyumvire idakwiriye cyangwa kumva nabi ibiri kuri uru rubuga, gushyira mu bikorwa nabi amakuru (hakubiyemo n'amakosa) cyangwa kubura kugisha inama muganga cyangwa inzobere mu by’ubuzima mbere yo gufata ibyemezo bijyanye n’ubuzima.
- INSHINGANO Z'UKORESHA URU RUBUGA
- Gutekereza neza ku makuru atangwa kuri urubuga mbere yo gufata icyemezo icyo ari cyo cyose.
- Kugisha inama umuganga cyangwa inzobere mu by’ubuzima mbere yo kugira icyo ukora k'ubuzima bwawe (abawe) bivuye ku makuru ajyanye n’ubuzima, inama, cyangwa uburyo bwo kwivura bwaboneka kuri Elämä Rwanda.
- Ntugomba gusuzugura inama z’ubuvuzi bw'umwuga za muganga cyangwa guhagarika gushaka izo nama kubera ikintu cyose wasoma kuri uru rubuga.
- IMYITWARIRE Y'UKORESHA URU RUBUGA
- Gukora ibikorwa byose byashobora guhungabanya cyangwa kubangamira imikorere y'urubuga cyangwa kugira ingaruka ku bushobozi bw'abandi bakoresha bwo kugera ku rubuga cyangwa kurukoresha.
- Gukoresha urubuga ku mpamvu zitemewe n'amategeko, hakubiyemo no kurenga ku burenganzira bw'abandi cyangwa kurenga ku mategeko agenga aho uherereye (igihugu, leta, cyangwa amategeko mpuzamahanga).
- UBURENGANZIRA BW'IMITUNGO Y'UBWENGE
- IMPINDUKA KU MATEGEKO AGENGA IMIKORESHEREZE
- GUHAGARIKA IMIKORESHEREZE
- AMATEGEKO AGENGA UBURYO BWO GUKEMURA AMAKIMBIRANE
- TUVUGISHE
Elämä Rwanda ni urubuga rufite intego yo gutanga amakuru yerekeranye n'ubuzima, ubuzima bwiza, imirire, indwara, n'ibibazo by’ubuzima hagamijwe gutanga amakuru k'ubuzima no kwigisha gusa.
Ibikubiye mu rubuga rwacu bigamije gufasha abarukoresha kumenya byinshi ku ngingo z'ubuzima, ariko si inama z’ubuvuzi bw'umwuga, isuzuma, cyangwa kuvura.
Mugihe ukoresheje urubuga rwacu, wemera:
Amakuru atangwa kuri Elämä Rwanda agamije gusa gutanga amakuru no kwigisha gusa. Ntidutanga inama z’ubuvuzi, inama z’umwuga, cyangwa inama zihariye ku buryo bwo kuvura cyangwa ku bibazo by’ubuzima.
Amakuru yose usoma kuri uru rubuga ntakwiye gufatwa nk'ahabanye n'inama z’ubuvuzi bw'umwuga, isuzuma, cyangwa kuvura byo kwa muganga.
Icyitonderwa cy'Ingenzi:
Mugihe ukoresheje urubuga rwacu, bisobanura ko wumvise, wasobanukiwe, wemera kandi wemeranya ko:
Wemera ko ari inshingano zawe:
Mugihe ukoresheje urubuga rwacu, wemera ko utagomba:
Ibikubiye byose, ibikoresho, amashusho, ibirango, na logos bigaragara ku rubuga ni imitungo ya Elämä Rwanda cyangwa ababitangiye uruhushya, kandi birindwa n'amategeko agenga uburenganzira bw'ubwenge (copyright) n'uburenganzira ku mitungo y'ubwenge.
Ntibyemewe gukoresha, kongera, cyangwa kugabanya ibikubiyemo udafite uruhushya rwavuye kuri Elämä Rwanda, uretse igihe byemewe mu buryo bw'umuntu ku giti cye, bwihariye, kandi butari ubucuruzi.
Elämä Rwanda ifite uburenganzira bwo kuvugurura, guhindura, cyangwa gusubiramo aya Mategeko y’Imikoreshereze igihe icyo ari cyo cyose, nta kumenyesha mbere y'igihe. Tuzashyira impinduka zose kuri aya Mategeko kuri uru rupapuro, kandi aya Mategeko avuguruye azatangira gukora ako kanya nyuma yo gushyirwa hano.
Turagusaba gusuzuma aya Mategeko kenshi kugira ngo ukomeze kumenya uburyo dufata imikoreshereze y’urubuga rwacu.
Elämä Rwanda - Dufite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa kurangiza kugera kwawe ku uru rubuga ku bushake bwacu bwonyine, nta kumenyesha mbere y'igihe, mu gihe twemera ko wanyuranyije n'aya Mategeko.
Aya Mategeko azaba agengwa kandi asobanurwe hakurikijwe amategeko ya Repubulika y'U Rwanda
Amakimbirane yose azavuka cyangwa ajyanye n'aya Mategeko azakemurwa mu nkiko zibishinzwe za Repubulika y'U Rwanda.
Niba ufite ikibazo cyangwa impungenge ku bijyanye n'Aya Mategeko agenga Imikoreshereze,
nyamuneka twandikire kuri:
Elämä Rwanda
Email: info@elama.rw
WhatsApp: Elämä Rwanda
Contact Form: elama.rw
NB: Mu gukoresha urubuga rwacu, bisobanura mwemeye aya Mategeko agenga Imikoreshereze.