Ibara ry’Imihango (Ikibada) Risobanura Iki? - Menya amabara atandukanye y'amaraso y'imihango n’Igihe cyo kujya kwa Muganga.

Abagore n'abakobwa - Kumenya ibara ry'imihango yawe cyangwa andi matembabuzi aturuka mu gitsina cyawe bishobora kugufasha kumenya byinshi bijyanye imimerere y'ibiri kukubasho mu myanya yawe myibaruiro...
  1. Home
  2. Abagore n'Abakobwa

© Image Source: Alight Center

IBIRIMO:

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.



Ni iki ukwiriye kumenya?

Mu gihe cy'imihango, umubiri urekura utuce duto cyane tuvanze n'amaraso bikanyura mu gitsina ndetse bishobora kugira amabara atandukanye bitewe n'igihe cyangwa indi mimerere itandukanye.

NB: Ni ngombwa kumenya ibara ndetse n'impumuro y'imihango yawe kugira ngo bigufashe kumenya byinshi ku mimerere urimo...

1. IBARA RY'UMUKARA CYANGWA IBIHOGO

Ibara ry’Imihango (Ikibada) Risobanura Iki? - Menya amabara atandukanye y'amaraso y'imihango n’Igihe cyo kujya kwa Muganga. | Elämä Rwanda© Image Source
Imihango ifite ibara ry'ibihogo cyangwa umukara ikunda kuza mu gihe cyo gutangira imihango cyangwa mu gihe uri kuyivamo. Ibi biterwa nuko haba hari amaraso n'utundi duce byivanze hanyuma bigasa no kuvura kw'amaraso ndetse bikanatinda mu mubiri mbere yo gusohoka.

nIcyo ukwiriye kuzirikana nuko rimwe na rimwe ushobora...

  • kugira umuriro
  • kubabara mu gihe wihagarikan
  • kugira impumuro mbi mu gitsinan
  • kugira uburibwe cyangwa kubyimba ku gitsinan n

2. IBARA RY'UMUTUKU WIJIMYE

Ibara ry’Imihango (Ikibada) Risobanura Iki? - Menya amabara atandukanye y'amaraso y'imihango n’Igihe cyo kujya kwa Muganga. | Elämä Rwanda© Image Source
Kimwe n'imihango y'ibara ry'ibihogo cyangwa umukara, imihango ifite ibara ry'umutuku wijimye nayo uzayibona mu ntangiro cyangwa uri kuyivamo. Akenshi bigaterwa nuko amaraso yabnje gutindamo gake hanyuma agasohoa haburaga gato ngo ahinduke ibihogo cyangwa umukara...

nICYITONDERWA:n

  • n Mu gihe uzabona udutonyanga tw'amaraso y'umutuku wijimye. Icyo gihe ushobora kuzaba warasamye, urusoro rurimo gushaka aho ruzakurira (implantation). Nibyiza ko wagana muganga akagufasha kumenya impamvu nyanyo...
  • Nanone ukimara kubyara ushobora kuzamara igihe runaka ubona amaraso y'umutuku wijimye (lochia). Gusa si ku bagore bose!n n

3. IBARA RY'UMUTUKU WERURUTSE

Ibara ry’Imihango (Ikibada) Risobanura Iki? - Menya amabara atandukanye y'amaraso y'imihango n’Igihe cyo kujya kwa Muganga. | Elämä Rwanda© Image Source
Imihango ifite ibara ry'umutuku werurutse, akenshi igaragara ko ufite ubuzima bwiza mu myanya yawe myibarukiro.n

ICYITONDERWA: Rimwe na rimwe ushobora kubona amaraso afite iri bara kandi utari mu mihango bitewe n'impamvu zitandukanye kandi udasobanuiwe... Urugero:

  • mu gihe urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
  • mu gihe urwaye kanseri y'inkondo y'umura (ubizi cyangwa utabizi)n
  • mu gihe urwaye ibibyimba byo mu nda ibyara (fibroids)

Ni ngombwa ko uhita ujya kwa muganga mu gihe udasobanukiwe ibiri kukubaho!

4. IBARA RY'IROZA

Ibara ry’Imihango (Ikibada) Risobanura Iki? - Menya amabara atandukanye y'amaraso y'imihango n’Igihe cyo kujya kwa Muganga. | Elämä Rwanda© Image Source
Imihango ifite ibara ry'iroza, akenshi igaragara bitewe n'impamvu zitandukanye. Urugero:

  • mu gihe ukoresha uburyo bwo kuboneza, kuko akenshi bugabanya umusemburo wa estrogen (umusemburo utuma umuntu asama)
  • mu gihe wakomeretse mu gitsina (mu gihe cy'imibonano mpuzabistsina) bigatuma habaho kwivanga kw'amaraso y'imihango n'uruzi rwavuye mu gikomeren mu gihe urwaye indwara yo kubura amaraso (anemia)n
  • mu gihe imirire yawe idahagaze neza (unhealthful diet)

NB: Mu gihe bikubayeho utwite ndetse hakiyongeraho kubabara ku kiziba cy'inda, hita ujya kwa muganga kuko akenshi bishoboa ko ari inda ishaka kuvamo...

5. IBARA RYA ORANJE

Ibara ry’Imihango (Ikibada) Risobanura Iki? - Menya amabara atandukanye y'amaraso y'imihango n’Igihe cyo kujya kwa Muganga. | Elämä Rwanda© Image Source
Imihango ifite ibara rya oranje, ntikunze kubaho. Mu gihe rero ubonye imihango ifite ibara rya oranje cyangwa ryenda guhinduka icyatsi (cyerurutse) uzahite umenya ko ari ikimenyetso simusiga kikwereka ko ushobora kuba urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse akenshi bishobora kugendana no...

  • kubabara mu gitsina (cyane cyane mu gihe wihagarika)
  • kumva utameze neza mu kiziba cy'inda
  • impumuro mbi mu gitsina

NB: Nubwo igihe cyose bidashobora kuba atari indwara yabiteye, ariko inama twakugira nuko igihe cyose uzabona imihango cyangwa uruzi ruturuka mu gitsina rufite ibara rya Oranje, uzahite ujya kwa muganga...

6. IBARA RY'IKIGINA

Ibara ry’Imihango (Ikibada) Risobanura Iki? - Menya amabara atandukanye y'amaraso y'imihango n’Igihe cyo kujya kwa Muganga. | Elämä Rwanda© Image Source
Imihango ifite 
ibara ry'ikigina nayo ntikunze kubaho. Kimwe n'imihango ifite ibara rya oranje cyangwa ryenda guhinduka icyatsi (cyerurutse) nabwo uzahite umenya ko ari ikimenyetso simusiga kikwereka ko urwaye zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Nabwo uzite utekereza guhita ujya kwa muganga.

Ni ryari wajya kwa muganga?

Nibyiza ko wagisha inama muganga wawe igihe cyose ubonye kimwe mu byo twavuze ukumva udasobanukiwe impamvu biri kukubaho. Dore bimwe mu byo twakwibutsa:

  • kubona imihango irengeje ibyumweru bibiri
  • kubona imihango kandi waracuze
  • kubona imihango inshuro 3 cyangwa zirenga mu kwezi kumwe
  • kugira impumuro mbi mu gitsina
  • kuira imihango ifite ibara ry'ikigina cyangwa oranje
  • kubabara mu gitsina cyangwa mu bice bikigize

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.

Testimonials

Nasomye amakuru maze menya ko ari urubuga rwigisha rugatanga inama kubuzima ,imyororokere nimibereho myiza.
Testimonial - Elämä Rwanda
Thacienne Umusomyi
Njyewe nasanze ari ikigo cyatangiye muri 2025, kita kumibereho myiza yabagore nabakobwa nubuzima bwabo muri rusange
★★★★★
Alice Umwalimu Ushobora kwivurizaho nogusobanukirwa neza indwara urwaye nimiti wafata igendanye niyondwara
Ibisubizo byacu nkabanyarwanda biri kuru urubuga rwibanda ku buzima n’imibereho myiza (health and wellness). Kuri uru rubuga, bavuga ko batanga amakuru agamije kwigisha abantu ku buzima, ariko bagasaba ko umuntu ukeneye ubufasha bwihariye yabanza kugisha inama umuganga...
Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda
More from Community

Who We Are

Elämä Rwanda is a health information website in local language (Kinyarwanda) that aims to help people better understand various health issues, diseases, ways to prevent them, and behaviors that help maintain health.

Our Trusted Sources

WHO | CDC | Harvard T.H. Chan School of Public Health | Johns Hopkins Bloomberg School of Public Health | RBC Annual Report | Ministry of Health | PubMed Central | Rwandan Journal of Health Sciences

IBINDI WASOMA:

ESE HARI
IKIBAZO UFITE? →
Tuvugishe