Imvune yo mu Jisho (Subconjunctival Hemorrhage): Impamvu Ziyitera, Ibimenyetso, Icyo Wakora n’Igihe cyo Kujya kwa Muganga

Imvune yo mu jisho ni igihe ijisho cyhangwa igice cy'ijisho cyahindutse amaraso kuko hari udutsi duto two mu jisho twakomeretse bitewe n'impamvu zitandukanye...
  1. Home
  2. Ubuzima

© Image Source: Eduardo Besser, MD

IBIRIMO:

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.



Imvune yo mu jisho niki?

Imvune yo mu jisho ibaho igihe ijisho ryajemo amaraso bitewe nuko hari udutsi duto cyane twakomeretse cyangwa twaturitse bitewe n'impamvu zitandukanye nko gukuba ijisho, kwitsamura n'ibindi, bityo hakabaho ko amaraso yireka mu gice cy'ijisho. Nubwo bidakunze kuba byatera ibindi bibazo ariko ni byiza kubimenya ndetse ukamenya n'icyo wakora mu gihe byakubayeho...

Biterwa niki?

Mubyukuri imvune yo mu jisho ikunze kubaho nta kintu kigaragara cyabiteye. Ariko nubwo bimeze bityo, hari ibintu bitagaragara cyangwa umuntu ashobora kutitaho bishobora gutuma habaho guturika kwa twa dutsi duto two mu jisho, kuburyo ubibona nyuma y'iminota cyangwa amasaha. Urugero:

  • Kwitsamura bikomeye.
  • Gukorora bikomeye.
  • Kuruka bikomeye.
  • Gukuba ijisho cyane.
  • Gukomereka ku jisho (eye trauma).

Ni bande bafite ibyago byinshi?

Bamwe mu bantu bafite ibibazo bikurikira, kuko ibyo bibazo byongera ibyago byo kugira imvune yo mu jisho. Urugero:

  • Indwara ya diabete.
  • Umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).
  • Imiti imwe yo kugabanya amaraso, nka warfarine (Coumadin, Jantoven) na aspirine.
  • Ibibazo byo gutinda kuvura kw'amaraso (hemophilia).

Ni iki wakora mu gihe byakubayeho?

Imvune yo mu jisho akenshi ishobora kubaho yewe ntunabimenya keretse wirebye mu ndorerwamo cyangwa ubibwiwe n'undi muntu. Ndetse bishobora no kuguhangayikisha wibaza icyabiteye cyangwa icyo wakora. Gusa ntibikaguhangayikishe kuko akenshi nta kindi kibazo bishobora gutera kandi akenshi birikiza bikagenda nko mu byumweru bibiri...

Ni ryari wajya kwa muganga?

Niba usanzwe ugira imvune yo mu jisho kenshi cyangwa ukaba ufite kimwe mu bibazo twavuze byongera ibyago cyangwa ukagira ibindi bibazo bijyanye no gutinda kuvura kw'amaraso, gana muganga agufashe.

2 comments
  • Mfite ijisho rimeze gutyo ndimaranye iminsi 4 kandi sinzi icyabiteye. Ese nibyo koko bizikiza ntagiye kwa muganga?
    HIRWA, humura ntuhangayike cyane. Ariko niba utekereza ko hari indi mpamvu yaba yabiteye uzihutire kugera kwa muganga
  • Ese igihe umuntu yarwaye isepfu ikanga gukira kuburyo ashobora kumara iminsi 2 arimo gusepfura kdi cyane, umuntu yakora iki?
    Nimudusobanurire.
    Murakoze!
    Hi Jesca
    Vuba urabona ubusonauro bw'icyo kibanzo ndetse n'icyo wakora

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.

Testimonials

Nasomye amakuru maze menya ko ari urubuga rwigisha rugatanga inama kubuzima ,imyororokere nimibereho myiza.
Testimonial - Elämä Rwanda
Thacienne Umusomyi
Njyewe nasanze ari ikigo cyatangiye muri 2025, kita kumibereho myiza yabagore nabakobwa nubuzima bwabo muri rusange
★★★★★
Alice Umwalimu Ushobora kwivurizaho nogusobanukirwa neza indwara urwaye nimiti wafata igendanye niyondwara
Ibisubizo byacu nkabanyarwanda biri kuru urubuga rwibanda ku buzima n’imibereho myiza (health and wellness). Kuri uru rubuga, bavuga ko batanga amakuru agamije kwigisha abantu ku buzima, ariko bagasaba ko umuntu ukeneye ubufasha bwihariye yabanza kugisha inama umuganga...
Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda
More from Community

Who We Are

Elämä Rwanda is a health information website in local language (Kinyarwanda) that aims to help people better understand various health issues, diseases, ways to prevent them, and behaviors that help maintain health.

Our Trusted Sources

WHO | CDC | Harvard T.H. Chan School of Public Health | Johns Hopkins Bloomberg School of Public Health | RBC Annual Report | Ministry of Health | PubMed Central | Rwandan Journal of Health Sciences

IBINDI WASOMA:

ESE HARI
IKIBAZO UFITE? →
Tuvugishe