Umutezi (Gonorrhea) ni iki?
Umutezi (Gonorrhea) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina (STD), iterwa na bagiteri. Iyi iri mu cyiciro cy'indwara zikwirakwizwa cyane binyuze mu mibonano mpuzabitsina (STDs cyangwa STIs) cyangwa amatembabuzi y’umubiri. Zishobora guterwa na bagiteri, virusi cyangwa utundi tunyabuzima tworoheje (parasites).
Bagiteri zitera gonorrhea zishobora kwanduza umuyoboro w’inkari (urethra), urukiramende (rectum), imyanya myibarukiro y’abagore, umunwa, umuhogo cyangwa amaso. Kenshi yandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba iyo mu gitsina, mu kanwa cyangwa mu kibuno. Abana bashobora kuyandura igihe bavuka bayikuye kuri nyina, cyane cyane igafata amaso yabo.
Kwirinda imibonano mpuzabitsina ni bwo buryo bwizewe bwo kwirinda indwara y'umutezi. Gukoresha agakingirizo bifasha kuyirinda. Kugira umubano w’abantu babiri bizeranye (monogamy), aho buri wese akorana imibonano n’uwo umwe gusa kandi nta n’umwe wanduye, nabyo bigabanya ibyago byo kwandura.
Ibimenyetso by'Umutezi
Abantu benshi banduye umutezi ntibagaragaza ibimenyetso. Iyo bihari, akenshi bigaragara ku myanya ndangagitsina, ariko bishobora no kugaragara n'ahandi k'umubiri.
Ibigaragara ku myanya ndangagitsina:
Ku bagabo:
- Kubabara cyangwa kokerwa igihe cyo kwihagarika
- Gusohoka ibintu bisa n’amashyira (pus) mu gitsina
- Kubabara cyangwa kubyimba ubugabo (testicle)
Ku bagore:
- Kwiyongera kw’uruzi rusohoka mu gitsina
- Kubabara igihe cyo kwihagarika
- Kuva amaraso hagati y’imihango, cyangwa nka nyuma y’imibonano mpuzabitsina
- Kubabara mu nda yo hasi cyangwa mu rwungano rw’inda (pelvis)
Iyo bigaragaye ahandi ku mubiri:
- Mu kibuno (rectum): kuribwa, gusohoka ibintu bisa n’amashyira, amaraso ku mpapuro zo kwisukura, no kwituma bigoranye
- Mu maso: kubabara amaso, kutihanganira urumuri, gusohoka ibintu bisa n’amashyira mu maso
- Mu muhogo: kubabara umuhogo no kubyimba kw’utunyangingo two mu ijosi (lymph nodes)
- Mu ngingo (joints): kubyimba, gutukura, gushyuha no kubabara cyane mu ngingo (septic arthritis)
Igihe cyo kujya kwa muganga
Jya kwa muganga niba wumva ushya igihe cy’inkari cyangwa ubona ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu gitsina cy’umugore.
Nanone jya kwisuzumisha niba uwo mukorana imibonano mpuzabitsina yasanzwemo umutezi, kuko ushobora kuba warawanduye nubwo nta bimenyetso ufite, kandi ushobora kongera kumwanduza na we nyuma yo kuvurwa.
Nanone jya kwisuzumisha niba uwo mukorana imibonano mpuzabitsina yasanzwemo umutezi, kuko ushobora kuba warawanduye nubwo nta bimenyetso ufite, kandi ushobora kongera kumwanduza na we nyuma yo kuvurwa.
Umutezi uterwa (wanduzwa) ni iki?
Umutezi uterwa na bagiteri yitwa Neisseria gonorrhoeae. Yandurira mu mibonano mpuzabitsina (iyo mu kanwa, mu kibuno cyangwa mu gitsina).
Ibintu byongera ibyago byo kurwara umutezi
- Abagore bari munsi y’imyaka 25 bakora imibonano mpuzabitsina, akenshi n'abantu batandukane
- Abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo
Ibindi byongera ibyago:
- Kugira umufasha mushya
- Kugira umufasha ufite abandi bafasha benshi
- Kugira abafasha barenze umwe
- Kuba warigeze kugira umutezi cyangwa indi ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina
Ingaruka (complications) zishobora guterwa n'indwara y'umutezi
Iyo itavuwe ishobora gutera ibibazo bikomeye:
- Ku bagore: ishobora kugera mu mura no mu miyoboro y’inda (fallopian tubes) igatera indwara ya PID (pelvic inflammatory disease), ndetse ishobora gutuma batabyara
- Ku bagabo: ishobora gutera kubyimba k’umuyoboro utwara intanga (epididymis) bigatuma badashobora kubyara
- Gukwirakwira mu mubiri: ishobora kujya mu maraso igafata n’ahandi harimo ingingo
- Kongera ibyago byo kwandura VIH/SIDA
- Ku bana: bashobora guhuma amaso cyangwa kugira ibisebe n’izindi ndwara zikabibasira muburyo bworoshye
Uburyo bwo kwirinda
- Koresha agakingirizo igihe cyose ukora imibonano mpuzabitsina
- Gabanya umubare w’abafasha mu mibonano mpuzabitsina
- Mwisuzumishe wowe n’umufasha wawe mbere yo gukora imibonano
- Irinde gukora imibonano n’ufite ibimenyetso by’indwara
- Kwipimisha buri mwaka (cyane ku bagore bari munsi y’imyaka 25 cyangwa abari mu byago byinshi)
- Abagabo bakorana imibonano n’abandi bagabo bagomba kwisuzumisha kenshi
Hari umuti utangwa na muganga, ushobora gufasha kgabanya ibyago byo kwandura iyi ndwara ku bantu bafite ibyago byinshi.Â
Niba wasanzwemo umutezi, wirinde gukora imibonano mpuzabitsina kugeza igihe wowe n’umufasha wawe mwavuwe neza kandi ibimenyetso byashize, kugira ngo mudakomeza kuyanduzanya.
MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.
Share this article