Arterite ni iki?
Arterite (Arthritis) ni indwara yangiza ingingo z’umubiri (aho amagufa ahurira) kandi igakunda kugaragara ku bantu barengeje imyaka 50.
Hari ingingo zangirika uko umuntu agenda asaza. Abantu benshi bagira arterite bitewe no gusaza bisanzwe.
Hari n’ariterite ziterwa n’imvune cyangwa izindi ndwara.
Akenshi iyi ndwara y'ariterite igaragara cyane mu:
- Maboko n’intoki
- Amavi
- Hejuru gato y'ikibuno
- Ibirenge n’udusokoro
- Intugu
- Umugongo wo hasi
Niba wumva ufite ububabare bukomeye bugira ingaruka ku buzima bwawe bwa buri munsi, ushobora kujya kwa muganga.
Ubwoko bwa arterite
Hari ubwoko burenga 100, ariko ubukunze kuboneka ni:
- Osteoarthritis: iterwa no gusaza no kwangirika kw’ingingo
- Rheumatoid arthritis: iterwa n’uko ubwirinzi bw’umubiri bwibeshya bugatera (bukarwanya) ingingo z'umubiri
- Gout: iterwa n’aside nyinshi mu maraso
- Ankylosing spondylitis: ifata cyane umugongo wo hasi
- Psoriatic arthritis: ijyana n’indwara y’uruhu ya psoriasis
- Juvenile arthritis: ikunze kuboneka ku bana
Ibimenyetso bya arterite
Ibimenyetso bikunze kugaragara ni:
- Kubabara mu ngingo
- Gukomera (gukanyarara) cyangwa kugabanuka k’ubushobozi bwo kuyinyeganyeza mu ngingo
- Kubyimba mu ngingo
- Guhinduka kw’ibara ry’uruhu
- Kubabara mu ngingo iyo uhakanze cyangwa hagize ikintu gikoraho
- Kumva ubushyuhe mu ngingo cyangwa hafi y’ingingo
Impamvu zitera arterite
Biterwa n’ubwoko bw'ariterite urwaye:
- Gusaza (osteoarthritis)
- Aside nyinshi mu maraso (gout)
- Ubwirinzi bw’umubiri bwibeshya (rheumatoid arthritis)
- Indwara z’udukoko (nka COVID-19)
- Hari n’igihe impamvu iba itazwi (idiopathic)
Abantu bafite ibyago byinshi byo kurwara ariterite
- Abarengeje imyaka 50
- Abagore
- Abakora imirimo iremereye
- Abakinnyi b’imikino ikomeretsa
- Abanywa itabi
- Abafite izindi ndwara cyangwa umubyibuho ukabije
Uko basuzuma indwara y'arterite
Nubwo muganga ashobora kuzasuzuma ingingo zawe kandi akubaze ibimenyetso.
Ariko nanone ashobora gukora ibindi bizamini. Urugero:
- X-ray
- Ultrasound
- MRI
- CT scan
- Ibizamini by’amaraso
Uko ariterite ivurwa
Nta muti uyikiza burundu, ariko hari ubuvuzi bushobora kugufasha kugabanya ububabare. Urugero:
- Imiti igabanya ububabare (nka paracetamol na NSAIDs)
- Corticosteroids
- Imiti yihariye ku bwoko bumwe (DMARDs)
- Imyitozo ngororamubiri (physiotherapy)
- Kubagwa (iyo bikabije)
Kuyirinda
Ntibyoroshye kuyirinda burundu, ariko ushobora kugabanya ibyago muri ubu buryo:
- Kwirinda itabi
- Kurya neza no gukora imyitozo ngororamubiri
- Gukora imyitozo itaremerera (itangiza) ingingo z'umubiri
- Kwambara ibikoresho bikingira ingingo (igihe uri mukazi gashobora gutera impanuka)
Ni ryari ugomba kujya kwa muganga?
- Ububabare bumaze icyumweru cyangwa burenze
- Gukomera (gukanyarara) kw’ingingo bikomezakwiyongera
- Ibimenyetso bikomeza kwiyongeraÂ
Uko wagabanya ububabare vuba
Hari uburyo ushobora kwifasha (igihe uri murugo) kugira ngo ugabanye ububabare:
- Gukomeza gukora imyitozo yoroshye nko kugenda, koga, gutwara igare
- Kurambura umubiri (stretching)
- Yoga
Icyitonderwa
Nubwo arterite ikunze kubaho, ntugomba kubana n’ububabare. Jya ubaza muganga ubufasha kugira ngo ubashe kubaho neza no gukora ibyo ukunda.
MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.
Share this article