Wowe mubyeyi...
Niba uri umubyeyi, birashoboka ko nawe ukunda guhangayikishwa n'imikurire y'umwana wawe, wibaza uko azamera uko agenda akura cyangwa ubwenge n'ubumenyi azagira.
Ni ibisanzwe ko twese twifuza ko abana bacu bagira ubwenge kuburyo mw'ishuri ahora ari mu bana bazwi ko bajijutse kandi bashoboye no mu bindi bintu bitandukanye.
None wabwirwa niki ko umwana wawe ari mu nzira nziza yamufasha kuba umunyabwenge? None se niki wakora nk'umubyeyi kugira ngo uzamure ubushobozi bw'ubwenge bw'umwana wawe?
Reka turebe uko twamenya ubushobozi bw'umwana wawe ndetse n'icyo wakora kugira ngo umufashe gukura neza muby'ubwenge n'umubiri...
Ni gute wamenya niba umwana wawe yaravukanye ubwenge bwinshi?
Ningombwa kuzirikana ko abana bose, iyo bakivuka, bavukana ubushobozi buhambaye mu bwenge, iyo nta bindi bibazo by'ubuzima bavukanye. Bamwe bavukana ubushobozi bwo kwitegereza no guhanga udushya (genius mind), abandi bo bakavukana ubushobozi bwo gutekereza vuba byihuse, ubushobozi bwo gufata imyanzuro ikomeye vuba ndetse n'ubushobozi bwo gukemura ibintu vuba cyane abandi bantu babonaga nk'ibikomeye (smart mind).
Kugira ngo tubisobanukiwe neza, reka turebe uburyo umubyeyi yashobora kuvumbura ubushobozi bw'ubwenge umwana yavukanye, nkuko umuhanga witwa Howard Garder yabishyize mu byiciro 9 bitandukanye - ari nabyo ashobora guheraho mu gushyigikira umwana we mu kuzamura ubushobozi n'ubuhanga yavukanye:
1. Ubuhanga bwo gukoresha ibice bigize umubiri (Bodily-Kinesthetic Intelligence)
Uyu mwana akenshi uzasanga afite ubushobozi afite ndetse anarusha abandi bana bwo gukoresha bimwe mu bice bigize umubiri we, kandi iyo abishiyigikwemo neza usanga avuyemo wa muntu tuvuga ko afite impano.
Urugero: Gukina umupira, Kubyina, Gushushanya, Kwiruka(Atheletes), Gukina filime n'izindi mpano zitandukanye...
2. Ubuhanga bwo gukoresha amagambo n'ururimi (Verbal-Linguistic Intelligence)
Uyu mwana we akenshi uzasanga afite ubuhanga bwo kumenya gukoresha amagambo ndetse n'ururimi(language) - haba mu nyandiko cyangwa mu mvugo - kuburyo usanga azi gutega amatwi nog kumva hakiyongeraho kwemeza, kubaza no gucanganyukisha abamuteze amatwi. Ibi rero iyo abikomeje akabishyigikirwamo, usanga nabyo byaravuyemo impano ikunzwe na benshi.
Urugero: Umuhanzi, Umusizi (nka Rumaga), Umwanditsi (mwiza), Umwalimu (mwiza), Umucamanza (mwiza), Umunyamakuru (mwiza), Umuvugizi (mwiza), n'ibindi byigaragaza binyuze mu mivugire...
3. Ubuhanga bwo gusesengura ibintu (Mathematical-Logical Intelligence)
Uyu mwana we aba afite ubushobozi bwihariye bwo guhimba, kuvumbura no gusesengura ibintu bikomeye akenshi bidashoborwa n'abantu benshi kabone nubwo baba bamuruta cyangwa bamwigisha.
Nanone uyu mwana akunze kugira ingorane, akenshi aterwa n'abantu babana, kuko ibyo akunze kuvumbura usanga bamupinga cyangwa batabyumva, ndetse rimwe na rimwe akanakubitwa cyangwa akirukanwa mw'ishuri bamwibeshyeho ngo arasuzugura kandi we yashakaga kwerekana ukuri.
Urugero rwa bamwe bantu bavutse gutya ni Isaac Newton, Albert Einstein, Terence Tao, Alan Turing, Grace Hopper, Aristotle, Bertrand Russell n'abandi bake
4. Ubuhanga bwo kumva, guhanga no kwishimira ibintu mu majwi (Musical Intelligence)
Uyu mwana akenshi ushobora kumwibeshyaho ko yasaze cyangwa ko ntacyo yitaho, kuko uzasanga ari wa mwana ufite ubushobozi bwo gukurirkirana ikintu bucece yitonze hanyuma akagikuramo ikindi kintu gifite akamaro cyangwa akavumburamo ahantu hari ikosa ritigeze ribonwa n'undi muntu.
Urugero rw'abantu nk'aba akenshi uzabasanga muri muzika nk'abanditsi cyangwa abahanzi (music composer), abakora imiziki (music producer) cyangwa abavanga imiziki (musical DJ) ndetse no mu bindi...
5. Ubushobozi bwo gusesengura ibyo yabonye (Visual-Spatial Intelligence)
Uyu mwana uzamusanga akenshi mu bintu bijyanye n'amashusho nko kuyitegereza, gushushanya, gukora ibihangano by'amashusho (painting, architecture, graphic designing) cyangwa umutasi (mwiza)..., kuburyo ikintu yakoze uzasanga gifite umwihariko wacyo ugereranyije n'iby'abandi...
Urugero rwa bamwe mu bantu bateye gutya ni Leonardo DaVinci
6. Ubuhanga bwo kwisobanukirwa (Intrapersonal Intelligence)
Uyu afite ubushobozi bwo kwisobanurirwa neza kuburyo mubyo akora byose usanga azi impamvu yabyo kuburyo byakugora kumutera kwishidikanyaho.
Urugero rw'abantu ni Socrates, philosophers, pyschologists
7. Ubuhanga bwo kumva abandi (Interpersonal Intelligence)
8. Ubushobozi bwo kurwanira umwimerere w'ibintu (Naturalist Intelligence)
9. Ubushobozi bw'imaramatsiko ku biriho (Existential Intelligence)
Ni ibiki bindi umubyeyi akwiriye kuzirikana?
Muri make, hari ibintu byinshi bitandukanye bishobora kukwereka ko umwana wawe afite umwihariko yavukanye.
Bityo rero ni byiza ko umubyeyi azirikana ibintu bibiri (2) bigendana n'ibyo yashoboye kuvumbura k'umwana we, kugira ngo ashobore kubaka no gushyigikira ubushobozi umwana yavukanye, bityo bikazarushaho kumugira umwana wihariye muri rubana.
1. URUHARE RW'UMUBYEYI NIRWO RUFUNGUZO...
- Wowe mubyeyi gerageza kumuha ubwisanzure bwo gukora no kugaragaza ibyo yiyumvamo, ubyinjiremo aruko ubona ari ngombwa gusa - ukeneye kumuha ubuyobozi kandi mu bugwaneza.
- Nanone, gereageza kujya umuganiriza muburyo watekerejeho, ugamije kumwungura ibitekerezo ukirikije uko umubona ndetse no gukemura bimwe mu bibazo yahuye nabyo - wirinda kumunenga cyangwa kumuvuguruza muburyo bugaragara kuko byamuca intege.
- Kugerageza gutahura ibintu nyabyo umwana wawe akeneye ukabimufashamo cyangwa ukamuganiriza impamvu bidakunze nonaha - ahubwo mugafatanya gutekereza uko byazakunda ikindi gihe.
Urugero: Reka tuvuge ko umwana wawe akunda umuziki ushhobora kwiyemeza kumugurira igikoresho cy'umuziki nka GUITAR (nubwo byaba bikugoye). Niba kandi umwana ari we ubigusabye, sibyiza guhita ubimukorera cyangwa kumuhakanira (mu gihe nta bushobozi ufite), ahubwo ushobora kumubwira ko BIRAGORAYE ariko BIRASHOBOKA, hanyuma ukamusaba ko mwafatanya gushaka ubushobozi.
Ibyo bizatuma uwo mwana akora n'ibindi bintu bitandukanye yishimye, yige kugira ishyaka ryo kugira intego no kuyigeraho...
2. KUZIRIKANA IGIHE CY'AMABYIRUKA UMWANA AGEZEMO
Sibyiza kugwa mu ikosa ababyeyi benshi bakunze gukora ryo kugereranya umwana wawe n'abandi bana - nyamara wirengagije ko abana bavukana ubushobozi butandukanye bitewe n'ibintu bitandukanye, urugero nk'igitsina, imirire, amagara ndetse n'imimrere ndangasano...
Kuzirikana ko umwana wese afite ukuntu yihariye muburyo bwe bizatuma wowe mubyeyi witoza kumufasha no kumwihanganira kugira ngo ushobore kumurera bikomeye mu bwenge bwe!
...ibintu 10 umubyeyi akwiriye gukora kugira atyaze ubwenge bw'umwana
Mubyeyi, witekereza ko hari amashuri akenewe cyangwa ibindi bintu runaka kugira ngo umwana wawe abe intyoza. Oya pe! Umwana wawe akeneye wowe gusa n'abandi bantu bake bo kumufasha gusobanukirwa ibyo atazi no kumuyobora muri iyi si turimo.
Nibikorwa neza bizamufsha, ariko nanone kubikora nabi byzatuma umwana wawe atakaza ubushobozi buhambaye yavukanye.
Dore ibyo bimwe mubyo wakora:
- Mubyeyi (w'umugore), gerageza kwiyitaho neza (kurya neza, kwirinda itabi n'inzoga) mu gihe utwite kuko nicyo gihe ubwonko bw'umwana uzavuka bukomera cyangwa bukangirika.
ICYITONDERWA
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.