Kanda ku kibazo wifuza gusobanukirwa kugira ngo ubone igisubizo. Nanone andika hano hejuru kugira ngo ushakishe ikibazo kijyanye n'ibyo wifuza gusobanukirwa...
- Elämä Rwanda ni iki ?
- None se ibishyirwa kuri Elämä Rwanda bikurwa he ?
- Intego y'urubuga `Elämä Rwanda` ni iyihe ?
- Urubuga `Elämä Rwanda` rugenzurwa na nde ?
- None se mwamfasha kubona imiti y'uburwayi bwanjye ?
- Ntidutanga ubuvuzi ubwo ari bwo bwose kuri uru rubuga.
- Ntidutanga inama y'uburyo wakwivuzamo cyangwa wamafatamo umwanzuro mu birebana no kwivuza.
- Ntidushyigikira cyangwa ngo tuvuguruze uburyo runaka bwo kwivuza. Uwo ni umwanzuro w'umuntu ku giti cye.
- Inama, amakuru cyangwa ibisobanuro bishyirwa kuri uru rubuga ntibivuguruza cyangwa ngo bikureho inama, imiti cyangwa uburyo bwo kuvurwa wahawe na muganga.
- Ese amakuru yo kuri Elämä Rwanda asimbura inama cyangwa ubuvuzi bwo kwa muganga?
Impamvu nyamukuru yatumye hashyirwaho uru rubuga nuko usanga bigoranye kubona amakuru cyangwa ibisobanuro by'ibibazo bimwe na bimwe byerekeranye n'ubuzima mu rurimi rw'Ikinyarwanda, bikabera imbogamizi abantu bamwe na bamwe batamenyereye gukoresha indimi z'amahanaga.
Nanone nawe ushobora kwisuzumira aho twakuye amakuru cyangwa ibisobanuro (REFERENCES) kugira ngo urebe ko hatabayemo gutandukira mu makuru cyangwa ibisobanuro byatanzwe, ndetse ukaba wanadufasha gukosora igihe usanze wenda hari ikosa ririmo kubera ko byagirira benshi akamaro.
Intego yacu ni ugutanga ubumenyi ku bijyanye n’umubiri w'umuntu, indwara zifata umuntu n'ibibazo by’ubuzima, uburyo bwizewe bwo kwiyitaho, imirire myiza ikwiriye, n’ingamba zafasha mu kubungabunga no guteza imbere ubuzima bwiza.
Byose mu rurimi rw'Ikinyarwanda.
Gusa hari abandi (abaganga, abaforomo, ababyaza n'abandi) bashobora kwandika amakuru y'ubuzima kuri uru rubuga. Icyakora bagomba kuba bafite aho bahurira n'ibintu by'ubuzima bw'umuntu cyangwa ari bakora/barakoze kwa muganga cyangwa muby'ubuzima...