Umusonga ni iki?
Umusonga ni indwara yibasira ibihaha, igatera kubyimba (inflammation) no kuzura amazi cyangwa amashyira mu duce tw’ibihaha twitwa alveoli.
Umusonga ushobora gufata igihaha kimwe cyangwa byombi (iyo byombi byafashwe byitwa “double pneumonia”).
- Umusonga uterwa n'udukoko twa Bagiteri (bacterial pneumonia) ukunze kuba ukomeye cyane.
- Umusonga uterwa na Virusi (viral pneumonia) ushobora kwikiza ubwayo.
Itandukaniro hagati ya viral na bacterial pneumonia
- Bacterial pneumonia: irakomeye, ishobora gusaba kujya mu bitaro, ivurwa n’imiti ya antibiotique.
- Viral pneumonia: isa n'ibicurane bisanzwe (grippe) kandi akenshi irikiza ubwayo, ntikeneye imiti yihariye.
Ubwoko bw'indwara y'Umusonga
1. Umusonga ufatirwa hanze y’ibitaro/kwa muganga (Community-acquired)
Iyi iboneka mu buzima busanzwe. Iterwa na:
- Bagiteri (nka Streptococcus pneumoniae)
- Virusi (grippe, COVID-19, RSV)
- Fungi (kuri bamwe bafite ubudahangarwa buke bw'umubiri)
2. Umusonga ufatirwa mu bitaro/kwa muganga (Hospital-acquired)
Iyi yandura igihe uri mu bitaro, kandi akenshi ikunze kuba ikomeye kubera bagiteri zidapfa guhangarwa n'imiti.
3. Umusonga ufatirwa mu bigo byita ku barwayi igihe kirekire nka za nursing homes, kandi akenshi nayo iterwa n’udukoko twa bagiteri tudapfa guhangarwa n'imiti.
4. Umusonga ufitanye isano n’imashini ifasha umurwayi guhumeka (Ventilator-associated)
Iyi ikunze kubaho ku barwayi bari muri ICU, bahumeka bakoresheje imashini ibafasha guhumeka.
5. Aspiration pneumonia
Iyi ikunze kubaho iyo ibiryo, amazi, amacandwe cyangwa ikindi kintu (igikoma, etc) bijyobye bikajya mu bihaha aho kujya mu nda.
Ibimenyetso by'indwara y'Umusonga
Umusonga muri rusange:
- Umuriro mwinshi
- Inkorora
- Guhumeka bigoye
- Umunaniro
- Kubabara mu gituza
- Kwihuta k’umutima
Bacterial pneumonia:
- Inkorora irimo umwenda w’umuhondo cyangwa icyatsi
- Umuriro mwinshi cyane
- Guhumeka vuba
Viral pneumonia:
- Inkorora yumye (itagira igikororwa)
- Kubabara umutwe
- Kubabara imitsi
- Umunaniro ukabije
Umusonga ku bana:
- Guhumeka vuba (guhumeka insigane)
- Kurira cyane
- Kunanirwa kurya
- Kuruka
- Kugira umurira mwinshi
Ku bantu bakuze cyane:
- Umunaniro
- Kudashaka kurya
- Guhinduka mu mitekerereze
Ese indwara y"Umusonga irandura?
Umusonga ubwawo si wo wandura, ariko udukoko tuwutera (nka virusi na bagitera) turandura.
Uko indwara y'Umusonga ivurwa
Mu gihe cyo kuvura indwara y'Umusonga biterwa n’icyawuteye:
- Imiti ya Antibiotique k'Umusonga uterwa na bateri
- Imiti irwanya fungi k'Umusonga uterwa na fungi (uruhumbu)
- Imiti irwanya virusi (rimwe na rimwe kuko akenshi ubu bwoko bw'Umusonga burikiza)
- Rimwe na rimwe bishobora kuba ngombwa ko bakongerea umwuka wa Oxygen iyo guhumeka bigoye
Uko wakwifasha mu rugo
Ibi ni bimwe mubyo ushobora kwikorera igihe uri murugo kugira ngo ushobore gukira vuba bidasabye kujya kwa muganga:
- Kunywa amazi menshi
- Kuruhuka bihagije
- Gufata imiti igabanya umuriro n’ububabare
- Gukoresha humidifier cyangwa gufata amazi ashyushye
ICYITONDERWA: Ubu buryo akenshi bukoreshwa ku bwoko bw'Umusonga uterwa na Virusi (ufite inkorora itagira igikororwa). Ariko igihe ari umwana cyangwa umuntu ukuze cyane (umusaza cg umukecuru) urwaye, byaba byiza ubanje kumujyana kwa muganga
Ingaruka zishobora kubaho (igihe utivuje hakiri kare)
- Guhumeka bigoye cyane
- Amazi mu bihaha
- Infection ikwira mu maraso (sepsis)
- Amashyira mu bihaha
Igihe utagiye kwa muganga hakiri kare cyangwa ukajyayo wakerewe (indwara yakurenze), ibi byose tuvuze haruguru bishobora kuvamo urupfu
Ni ryari ugomba kujya kwa muganga?
- Guhumeka bigoye
- Umuriro mwinshi
- Inkorora irimo amaraso
- Kubabara mu gituza
Jya kwa muganga byihuse niba:
- Uhumeka nabi uri no kwicara
- Ufite uburibwe bukabije mu gituza
- Wibagiwe cyangwa wumva udasobanukiwe neza
Umusonga ushobora gukira neza iyo uvuwe hakiri kare, ariko ushobora no guteza ibibazo bikomeye iyo wirengagijwe.
Ntukirengagize ibimenyetso bikomeye — jya kwa muganga igihe cyose wumva hari ikibazo gikomeye mu mubiri wawe.
MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.
Share this article