Hepatite ni iki?
Hepatite ni kubyimba k’umwijima (liver inflammation). Kubyimba ni uburyo umubiri wawe ugerageza kurwanya indwara cyangwa igikomere. Ibintu byinshi bishobora kwangiza umwijima bigatera hepatite. Indwara zimwe ziterwa na virusi zitera hepatite. Ushobora no kuyirwara niba ufite izindi ndwara zifata umwijima cyangwa uhura n’uburozi nk’imiti, inzoga cyangwa imiti y’ubumara (chemicals).
Hepatite ishobora:
- Kuza vuba igashira mu mezi atandatu (hepatite y’igihe gito / acute)
- Cyangwa igakomeza ikagenda yiyongera (hepatite idakira / chronic)
Ubwoko bwa Hepatite
Ibimenyetso bya Hepatite
Rimwe na rimwe ntibigaragara vuba. Iyo bigaragaye, bishobora kuba:
- Impiswi
- Umunaniro
- Kumva udafite imbaraga
- Umuriro (cyane cyane ku virusi)
- Isesemi cyangwa kubura ubushake bwo kurya
- Ububabare ku ruhande rw’iburyo hejuru y’inda
Ku hepatite idakira, ushobora kubona:
- Guhindagurika mu mitekerereze cyangwa gusinzira cyane
- Inkari zijimye n’umwanda wera
- Uruhu ruribwa
- Uruhu cyangwa amaso bihinduka umuhondo
Bimwe mu bintu bitera Hepatite
Uko hepatite ya virusi ikwirakwira
Ibiribwa n’amazi byanduye.
Ingaruka za hepatite
- Cirrhose (kwangirika k’umwijima)
- Kanseri y’umwijima
- Kunanirwa k’umwijima
- Umuvuduko mwinshi w’amaraso mu mwijima (portal hypertension)
Isuzuma n’ibipimo byo kwa muganga
Ibi ni bimwe mu byo kwa muganga bashobora gukora kugira ngo bagusuzume iyi ndwara cyangwa kugira ngo bamenye urwego igezeho.
Abaganga:
- Babaza ibimenyetso n’amateka y’indwara
- Bagasuzuma umubiri
Bashobora no gukora:
- Ibipimo by’imikorere y’umwijima
- Ibipimo by’amashusho (scans)
- Gufata agace k’umwijima (biopsy)
Kuvura no kwirinda indwara ya Hepatite
Uburyo bwo kuvura:
- Imiti irwanya virusi cyane cyane kuri hepatite B
- Imiti ivura hepatite C, ishobora kuyikiza burundu
- Gusimbuza umwijima mu gihe wangiritse cyane
Uburyo bwo kwirinda:
- Guhindura uburyo bw'imibereho yangiza umwijima (kwirinda inzoga, gusangirira ku gikombe cyangwa umuheha), kurya neza, kuruhuka...
- Kwikingiza (A na B)
- Gukaraba intoki neza
- Gukoresha imiti neza
Ese hepatite irakira?
Biterwa n’ubwoko:
- Hepatite A ishobora kwikiza
- Hepatite C iravurwa igakira
- Hepatite B idakira ishobora kugenzurwa ariko ntikire burundu
Ibibazo bikunze kwibazwa ku ndwara ya Hepatite
Ni gute wabana n'indwara ya Hepatite?
- Irinde inzoga
- Fata indyo yuzuye (imboga, imbuto, poroteyine)
- Gerageza kwita k'ubuzima bwo mu mutwe
Namenya gute igihe cyo kujya kwa muganga?
- Ububabare bushya mu nda
- Umunaniro ukabije
- Kubura ubushake bwo kurya
- Kugabanuka ibiro utabiteganyije
Nakwirinda gute kwanduza abandi?
- Biterwa n’ubwoko bwa hepatite
- Hepatite A ishobora kwandura mbere y’ibimenyetso
- Hepatite B idakira ishobora kwandura ubuzima bwose
- Umuganga azagusobanurira uko wagabanya ibyago byo kuyanduza abandi
Ntuzatinye kubaza ibibazo byose ufite — bizagufasha gucunga neza ubuzima bwawe.
MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.
Share this article