Incamake
Dengue Fever (Dengue) ni indwara iterwa na Dengue virus (DENV) kandi igakwirakwizwa cyane n'umubu wo mu bwoko bwa Aedes aegypti na Aedes albopictus. Iyi ndwara ikunze kuboneka mu bihugu byo mu turere dushyuha n'utw'ubushyuhe buringaniye (tropical and subtropical regions).
Nubwo abantu benshi bayikira neza, hari bamwe bashobora kugira Dengue ikomeye (Severe Dengue) ishobora gushyira ubuzima mu kaga iyo itavuwe hakiri kare.
Ibimenyetso bya Dengue:
Ibimenyetso bikunze kuboneka ni:
- umuriro mwinshi utunguranye,
- kubabara umutwe,
- kubabara inyuma y'amaso,
- kubabara imikaya n'ingingo,
- isesemi cyangwa kuruka,
- uduheri ku ruhu,
- umunaniro ukabije.
Ibimenyetso by'uburwayi bukomeye (Severe Dengue):
Jya kwa muganga byihutirwa niba ufite:
- ububabare bukomeye mu nda,
- kuruka kenshi,
- kuva amaraso,
- kubura amazi mu mubiri,
- gucika intege cyane,
- kubura umwuka cyangwa kugira urujijo (guta ubwenge).
1. Dengue ntabwo yandurira hagati y'abantu mu buryo busanzwe
Abantu benshi batekereza ko Dengue yandurira mu guhoberana, gusomana cyangwa gusangira ibikoresho.
Mu by'ukuri, Dengue yandurira cyane mu kurumwa n'umubu wa Aedes wanduye. Kwanduzanya hagati y'abantu bibaho gake cyane, nko kuva ku mubyeyi ujya ku mwana (mu gihe cyo kubyara) cyangwa binyuze mu gutanga amaraso cyangwa ingingo z'umubiri mu bihe bidasanzwe.
2. Umubu uyitera ukunda kurumana cyane ku manywa
Bitandukanye n'umubu utera malariya, umubu wa Aedes utera indwara ya Dengue ukunze kurumana:
- mu gitondo kare,
- no ku mugoroba utarira.
Ni yo mpamvu kwirinda kurumwa n'umubu ku manywa na byo ari ingenzi.
3. Hari ubwoko bune bwa Dengue virus
Dengue iterwa n'ubwoko bune bwa virusi:
- DENV-1
- DENV-2
- DENV-3
- DENV-4
Guhabwa urukingo rw'ubwoko bumwe ntibisobanura ko umuntu aba arinzwe burundu ku bundi bwoko bwa Virusi ya Dengue.
4. Kongera kwandura bishobora kongera ibyago byo kurwara bikomeye
Umuntu ushobora kongera kwandura Dengue n'ubwoko butandukanye bwa virusi.
Mu bantu bamwe, ubwandu bwa kabiri bushobora kongera ibyago byo kugira indwara ya Dengue y'igikatu (Severe Dengue), nubwo atari ko biba kuri buri wese.
5. Si abarwayi bose bagira ibimenyetso
Abantu benshi bandura Dengue ntibagira ibimenyetso cyangwa bakagira ibimenyetso byoroheje kubryo usanga akenshi batabyitaho cyane.
Abagira ibimenyetso bashobora kugira bimwe muri ibi bimenyetso:
- umuriro mwinshi,
- kubabara umutwe,
- kubabara inyuma y'amaso,
- kubabara imikaya n'ingingo,
- isesemi,
- uduheri ku ruhu.
6. Dengue ishobora gutuma amaraso ava mu bice bimwe na bimwe by'umubiri
Mu bihe bikomeye, Dengue ishobora gutera:
- kuva amaraso mu mazuru cyangwa mu ishinya,
- amaraso mu nkari cyangwa mu musarane,
- cyangwa kuva amaraso imbere mu mubiri.
Ibi bisaba ubuvuzi bwihuse.
Ntugafate imiti ya Aspirin cyangwa Ibuprofen utabigiriwe inama n'umuganga, kuko bishobora kongera ibyago byo kuva amaraso ku barwayi bamwe.
7. Ntabwo buri muriro ukabije uba Dengue
Ibimenyetso bya Dengue bishobora gusa n'ibya:
- malariya,
- chikungunya,
- Zika,
- Tifoyide (typhoid),
- cyangwa izindi ndwara zitera umuriro.
Ni yo mpamvu kwisuzumisha ari ingenzi mbere yo gufata imiti.
8. Nta muti uvura indwara ya Dengue burundu
Kugeza ubu nta muti wihariye wica Dengue virus.
Ubuvuzi bushingiye ku:
- kugabanya umuriro n'ububabare (hakoreshejwe Paracetamol),
- guha umurwayi amazi ahagije,
- no gukurikirana ibimenyetso by'uburwayi bukomeye.
Ntugafate imiti ya Aspirin cyangwa Ibuprofen utabigiriwe inama n'umuganga, kuko bishobora kongera ibyago byo kuva amaraso ku barwayi bamwe.
9. Hari urukingo rwa Dengue, ariko si urwa buri wese
Hari inkingo zimwe zemewe mu bihugu bimwe, ariko:
- ntizihabwa buri muntu,
- zikoreshwa hakurikijwe imyaka, amateka yo kuba umuntu yarigeze arwara Dengue, n'amabwiriza y'igihugu.
Muganga cyangwa inzego z'ubuzima ni bo bagena niba umuntu akwiriye gukingirwa.
10. Kwirinda imibu ni bwo buryo bwiza bwo kwirinda Dengue
Kwirinda Dengue bisaba:
- gukuraho ibidendezi by'amazi (amazi ahagaze) yororokeramo imibu,
- gukoresha imiti yirukana imibu,
- kwambara imyenda miremire igihe bishoboka,
- gukoresha inzitiramubu aho bikwiye.
11. Ibimenyetso bikomeye bishobora gutangira umuriro ugabanutse
Abantu benshi batekereza ko iyo umuriro ugabanutse baba batangiye gukira.
Nyamara, ku barwayi bamwe, Dengue y'igikatu (Severe Dengue) ishobora gutangira mu masaha 24–48 nyuma y'uko umuriro ugabanutse.
Ni yo mpamvu gukomeza gukurikiranwa na muganga ari ingenzi.
12. Kwivuza hakiri kare bigabanya ibyago byo gupfa
Abantu benshi bafite Dengue bakira neza.
Ariko iyo Dengue y'igikatu (Severe Dengue) itamenyekanye hakiri kare, ishobora gutera:
- shock,
- kuva amaraso bikabije,
- kwangirika kw'ingingo z'umubiri.
Ubuvuzi bwihuse bugabanya cyane ibyago byo gupfa.
Uko wakwirinda Dengue
- Kuraho amazi yose yiretse hafi y'urugo.
- Pfundikira ibigega n'ibindi bibika amazi.
- Koresha imiti yirukana imibu.
- Ambara imyenda itwikira umubiri igihe bishoboka.
- Kurikiza amabwiriza y'inzego z'ubuzima igihe habaye icyorezo.
MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.
Share this article