Rift Valley Fever (RVF): Ibintu 10 abantu benshi batamenya kuri iyi ndwara iva mu matungo

Rift Valley Fever (RVF) ni indwara iterwa na Rift Valley fever virus (RVFV). Yibasira cyane amatungo nk'inka, intama n'ihene, ariko ishobora no kwanduza abantu. Indwara ikunze kugaragara muri Afurika no mu bice bimwe by'Uburasirazuba bwo Hagati, cyane cyane nyuma y'imvura nyinshi n'imyuzure. Nubwo abantu benshi bayikira neza, hari bake bashobora kugira ibibazo bikomeye bisaba ubuvuzi bwihuse.
  1. Home
  2. ›
  3. Indwara n'ibindi bibazo

© Image Source: The NewTimes

IBIRIMO:

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.



Incamake

ESE WOWE UBYUMVA GUTE?

  • Ese uzi impamvu leta yabaye ihagaritse ibijyanye no kubaga cyangwa gucuruza inyama?
  • Ese hari ubwo ujya wumva harabayemo akarengane?

Impamvu nyamukuru yabiteye ni indwara yitwa RIFT VALLEY FEVER.

None se Rift Valley Fever ni iki?

Rift Valley Fever ni iki?

Rift Valley Fever (RVF) ni indwara iterwa na Rift Valley fever virus (RVFV). Yibasira cyane amatungo nk'inka, intama n'ihene, ariko ishobora no kwanduza abantu. Iyindwara ikunze kugaragara muri Afurika no mu bice bimwe by'Uburasirazuba bwo Hagati, cyane cyane nyuma y'imvura nyinshi n'imyuzure.

Nubwo abantu benshi bayikira neza, hari bake bashobora kugira ibibazo bikomeye bisaba ubuvuzi bwihuse.


Ibimenyetso ku bantu

Abantu bashobora kugira:

  • umuriro utunguranye,
  • kubabara umutwe,
  • kubabara imikaya,
  • kubabara ingingo,
  • umunaniro,
  • isesemi cyangwa kuruka,
  • rimwe na rimwe kubabara amaso cyangwa kugabanuka kw'irebero.

Abenshi bakira neza, ariko bamwe bashobora kugira ibibazo bikomeye.


Ni ryari wajya kwa muganga?

Jya kwa muganga cyangwa ku bitaro ako kanya niba:

  • umuriro ukabije ukomeje,
  • utangiye kutabona neza,
  • ugize urujijo cyangwa ibicuri,
  • ubona amaraso ava ahantu hadasanzwe,
  • cyangwa warahuye n'amatungo arwaye cyangwa icyorezo cya RVF hanyuma ugatangira kugira umuriro.


Uko wakwirinda

  • Irinde kurumwa n'imibu.
  • Koresha inzitiramubu cyangwa imiti yirukana imibu.
  • Ambara uturindantoki igihe ukora mu maraso cyangwa ibice by'amatungo.
  • Teka neza inyama n'amata mbere yo kubirya cyangwa kubinywa.
  • Menyesha inzego z'ubuvuzi bw'amatungo igihe ubonye amatungo arwaye mu buryo budasanzwe.
  • Kurikiza amabwiriza y'inzego z'ubuzima mu gihe cy'icyorezo.

1. Ntabwo yandurira mu matungo gusa

Umuntu ashobora kwandura iyo:

  • akoze ku maraso cyangwa ku bice by'itungo ryanduye,
  • afasha kubyaza amatungo,
  • abaga cyangwa atunganya inyama z'itungo ryanduye,
  • ahuye n'amazi cyangwa ibindi bisohoka mu mubiri w'itungo ryanduye.

Ariko nanone si mu matungo gusa kuko nanone kurumwa n'umubu ufite iyi virusi cyangwa uvuye kuruma umuntu urwaye iyi ndwara na byo bishobora gutera ubwandu ku muntu warumwe n'umubu.

2. Aborozi n'abakora mu bworozi bafite ibyago byinshi

Abantu bakora hafi y'amatungo ni bo bafite ibyago byinshi byo kwandura, harimo:

  • aborozi,
  • abaganga b'amatungo,
  • ababazi,
  • abacuruzi b'amatungo,
  • abakozi bo mu ibagiro,
  • n'abafasha kubyaza amatungo.

Kwambara uturindantoki (gloves) n'ibindi bikoresho bikingira bishobora kugabanya ibyago.

Kwambara uturindantoki (gloves) n'ibindi bikoresho bikingira bishobora kugabanya ibyago.

3. Amatungo akunze kurwara mbere y'abantu

Mu byorezo byinshi, indwara ibanza kugaragara mu matungo.

Ibimenyetso bishobora kugaragara harimo:

  • gukuramo inda ku bwinshi ku matungo atwite,
  • gupfa kw'inyana cyangwa abana b'intama n'ihene,
  • umuriro no gucika intege.

Ibi bishobora kuba ikimenyetso cyo kuburira inzego z'ubuzima n'abaturage.

4. Abantu benshi bayirwaye barayikira neza

Abantu benshi barwaye RVF bagira ibimenyetso byoroheje kandi bagakira mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri iyo babonye ubuvuzi hakiri kare.

Ibimenyetso bikunze kuboneka ni:

  • umuriro utunguranye,
  • kubabara umutwe,
  • kubabara imikaya n'ingingo,
  • umunaniro,
  • rimwe na rimwe isesemi.

Hari n'abashobora kutagira ibimenyetso na bimwe.

5. Hari bake bashobora kugira ibibazo bikomeye

Nubwo biba gake, RVF ishobora gutera ibindi bibazo by'ubuzima. Urugero:

  • Retinitis (kwangirika kw'igice cy'ijisho gifasha kubona), bishobora kugabanya ubushobozi bwo kureba.
  • Encephalitis (kubyimba ubwonko), bishobora gutera urujijo, ibicuri cyangwa gutakaza ubwenge.
  • Hemorrhagic fever, ishobora gutera kuva amaraso kandi ikaba ishobora gushyira ubuzima mu kaga.

Iyo ibi bimenyetso bibonetse, umuntu agomba kujya kwa muganga byihutirwa.

6. Kurya inyama zitetse neza bigabanyae ibyago byo kuyirwara

Kugeza ubu, ibimenyetso bya siyansi byerekana ko kwandura kenshi biterwa no kurya inyama cyangwa kunywa amata adatse neza  no kubaga cyangwa gukorana n'amatungo yanduye cyangwa kurumwa n'imibu.

Inyama n'amata bikwiye guturuka ku matungo yasuzumwe kandi bikabanziriza gutekwa cyangwa gutunganywa neza mbere yo kuribwa.

7. Imvura nyinshi ishobora kongera ibyago byo gukwirakwiza icyorezo

Iyo habayeho:

  • imvura nyinshi,
  • imyuzure,
  • cyangwa amazi menshi yiretse ahantu,

imibu iroroka cyane, bigatuma ibyago byo gukwirakwiza virusi byiyongera.

Ni yo mpamvu ibyorezo byinshi bya RVF bikunze kuboneka nyuma y'ibi bihe.

8. Iyi ndwara ishobora guteza igihombo gikomeye mu bworozi

Mu matungo, RVF ishobora gutera:

  • kugamburura ku bwinshi,
  • gupfa kw'abana b'amatungo,
  • kugabanuka k'umusaruro,
  • no gutuma ubucuruzi bw'amatungo buhagarara mu gihe cy'icyorezo.

Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho y'imiryango itunzwe n'ubworozi.

9. Nta muti wihariye uvura RVF

Kugeza ubu:

  • nta muti wica Rift Valley Fever virus wemewe ku buryo bwihariye ku bantu,
  • nta rukingo rwemewe rukoreshwa rusange ku bantu.

Ubuvuzi bushingiye ku kugabanya ibimenyetso, guha umurwayi amazi ahagije, no kuvura ibibazo bishobora kuvuka.

10. Kwirinda ni bwo buryo bwiza bwo kurwanya RVF

Uburyo bw'ingenzi bwo kwirinda ni:

  • kwirinda kurumwa n'imibu,
  • gukoresha inzitiramubu cyangwa amavuta yirukana imibu,
  • kwambara uturindantoki n'ibindi bikoresho bigukingira igihe ukora mu matungo,
  • kudakorana ku matungo arwaye cyangwa yapfuye utirinze,
  • gutanga amakuru ku nzego z'ubuvuzi bw'amatungo igihe habonetse amatungo arimo kugamburura ku bwinshi cyangwa apfa mu buryo budasanzwe.

Icy'ingenzi

Rift Valley Fever ni indwara ishobora kwandura hagati y'amatungo n'abantu, ariko ishobora no gukumirwa.

Kumenya uko yandura, kwirinda kurumwa n'imibu, gukoresha ibikoresho bigukingira igihe ukorana n'amatungo, no kwihutira kujya kwa muganga igihe hagaragaye ibimenyetso ni ingenzi mu kurinda ubuzima bw'abantu n'amatungo.

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.

Testimonials

Nasomye amakuru maze menya ko ari urubuga rwigisha rugatanga inama kubuzima ,imyororokere nimibereho myiza.
Testimonial - Elämä Rwanda
Thacienne Umusomyi
Njyewe nasanze ari ikigo cyatangiye muri 2025, kita kumibereho myiza yabagore nabakobwa nubuzima bwabo muri rusange
★★★★★
Alice Umwalimu Ushobora kwivurizaho nogusobanukirwa neza indwara urwaye nimiti wafata igendanye niyondwara
Ibisubizo byacu nkabanyarwanda biri kuru urubuga rwibanda ku buzima n’imibereho myiza (health and wellness). Kuri uru rubuga, bavuga ko batanga amakuru agamije kwigisha abantu ku buzima, ariko bagasaba ko umuntu ukeneye ubufasha bwihariye yabanza kugisha inama umuganga...
Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda
More from Community

Who We Are

Elämä Rwanda is a health information website in local language (Kinyarwanda) that aims to help people better understand various health issues, diseases, ways to prevent them, and behaviors that help maintain health.

Our Trusted Sources

WHO | CDC | Harvard T.H. Chan School of Public Health | Johns Hopkins Bloomberg School of Public Health | RBC Annual Report | Ministry of Health | PubMed Central | Rwandan Journal of Health Sciences

IBINDI WASOMA:

ESE HARI
IKIBAZO UFITE? →
Tuvugishe