Menya ibintu 5 byagufasha kwita no kugira ubuzima bwiza

UBUSANZWE nta muntu ujya wifuza kurwara. N’iyo umuntu agize ingorane akarwara, atanga amafaranga menshi akivuza. Indwara irakuzahaza, ikakubuza kujya ku ishuri cyangwa ku kazi cyangwa se igatuma udahahira urugo rwawe. Hari n’igihe urwara ugakenera ukwitaho cyangwa se ugatanga utwawe twose ugura imiti.
  1. Home
  2. ›
  3. Ubuzima

© Image Source: JW.ORG

IBIRIMO:

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.



Kwirinda biruta kwivuza

Ubusanzwe nta muntu ujya wifuza kurwara. N’iyo umuntu agize ingorane akarwara, atanga amafaranga menshi akivuza.

Indwara irakuzahaza, ikakubuza kujya ku ishuri cyangwa ku kazi cyangwa se igatuma udahahira urugo rwawe. Hari n’igihe urwara ugakenera ukwitaho cyangwa se ugatanga utwawe twose ugura imiti.

Burya “kwirinda biruta kwivuza.” Icyakora, hari indwara umuntu adashobora kwirinda. Nubwo bimeze bityo ariko, hari ibintu wakora ntuzahazwe n’indwara cyangwa ukazirinda burundu. Dore ibintu bitanu byagufasha kugira ubuzima bwiza.


1. KUGIRA ISUKU


Hari ibitaro byatanze inama igira iti “bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda indwara cyangwa kuzanduza abandi” ni ugukaraba intoki.

Bimwe mu bintu bituma umuntu yandura ibicurane ni ukwikora ku zuru cyangwa ku maso, mu gihe intoki ze ziriho virusi ibitera.

Uburyo bwiza bwo kubyirinda ni ugukaraba intoki buri gihe. Nanone kandi isuku ishobora gutuma n’indwara y’igikatu itaba icyorezo, urugero nk’umusonga n’indwara z’impiswi. Izo ndwara zihitana abana bari munsi y’imyaka itanu basaga miriyoni ebyiri buri mwaka.

Wari uzi ko gukaraba intoki byonyine bishobora kugabanya ubwandu bw’icyorezo cya Ebola?

DORE IGIHE UGOMBA GUKARABA INTOKI, NIBA WIFUZA KUGIRA UBUZIMA BWIZA:

  • Nyuma yo kuva mu bwiherero.
  • Nyuma yo guhindurira umwana cyangwa se umuvanye mu bwiherero.
  • Mbere na nyuma yo komora igikomere (igisebe).
  • Mbere na nyuma yo gukora ku murwayi.
  • Mbere yo gutegura ifunguro, kugabura na mbere yo kurya.
  • Nyuma yo kwitsamura, gukorora cyangwa kwipfuna.
  • Nyuma yo gukora ku matungo cyangwa ku myanda yayo.
  • Na nyuma yo guterura imyanda.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi batajya bakaraba intoki mu gihe bavuye mu bwiherero rusange. N’iyo hari abakarabye, ntibakaraba neza.


2. GUKORESHA AMAZI MEZA

Amazi ashobora kwandurira aho aturuka cyangwa ku isoko bitewe n’umwuzure, inkubi y’umuyaga, itiyo yatobotse n’ibindi.

Iyo ibigega bidafite isuku cyangwa isoko ikaba yanduye, mikorobe zishobora kororokera muri ayo mazi mu buryo bworoshye. Ibyo bishobora gutera indwara zitandukanye nka korera, macinya, tifoyide, indwara z’umwijima n’izindi.

Buri mwaka, ugereranyije abantu miriyari imwe n’ibihumbi magana arindwi bandura indwara z’impiswi bitewe no kunywa amazi mabi.

Dore bimwe mubyo wakora kugira ngo ukoreshe amazi meza:

  • Ujye ukoresha amazi meza yaba ayo kunywa, koza amenyo, koza ibyombo, kuronga ibiribwa no guteka.
  • Ujye usuzuma niba yaturutse ahantu hizewe, urugero nko mu bigo biyatunganya, cyangwa niba amacupa arimo afite icyapa kigaragaza ko yujuje ubuziranenge.
  • Niba ukeka ko amazi ava mu itiyo ukoresha yanduye, jya ubanza uyateke mbere yo kuyakoresha cyangwa se ushyiremo imiti yizewe.
  • Mu gihe ushyira iyo miti mu mazi, jya ukurikiza amabwiriza yatanzwe n’abayikoze.
  • Niba ushobora kubona ibikoresho biyungurura amazi kandi bikaba bihendutse, jya ukoresha ibyizewe.
  • Niba nta buryo bwo gutunganya amazi buboneka, ujye ushyiramo imiti yabigenewe uvange neza, nurangiza uyatereke iminota 30 mbere yo kuyakoresha.
  • Buri gihe ujye ubika amazi wasukuye mu bintu bifite isuku kandi bipfundikiye kugira ngo atongera kwandura. J
  • ya uvomesha ibikoresho bisukuye.
  • Mu gihe ugiye guterura ikivomesho kirimo amazi, jya ubanza ukarabe intoki kandi wirinde kuzikoza mu mazi yo kunywa.


3. KURYA INDYO YUZUYE

Kurya neza ni ukurya indyo yuzuye, ni ukuvuga ikungahaye ku ntungamubiri.

Jya urya umunyu, ibiribwa birimo ibinure n’isukari biri mu rugero kandi wirinde kugwa ivutu. Ifunguro ryawe ntirikaburemo imbuto n’imboga kandi ntugahorere indyo imwe.

Mu gihe ugiye kugura imigati, ibituruka ku binyampeke, makaroni cyangwa umuceri, jya ubanza usome ibibigize byanditse ku kintu bipfunyitsemo, kugira ngo umenye niba byaratunganyijwe mu buryo bw’umwimerere. Ibiribwa nk’ibyo biba bikungahaye ku ntungamubiri kurusha ibyatungayirijwe mu nganda.

Kugira ngo umubiri wawe ubone poroteyine, ujye urya inyama nke kandi zidafite ibinure byinshi, urye n’izikomoka ku biguruka. Mu gihe bigushobokera, ujye urya amafi incuro nibura ebyiri mu cyumweru.

Bimwe mubyo ukwiye kwitondera:

  1. Kurya ibintu birimo isukari nyinshi n’amavuta menshi bishobora gutuma ugira umubyiho ukabije. Kugira ngo ubyirinde, ujye unywa amazi aho kunywa ibinyobwa biryohera.
  2. Umunyu w’igisoryo na wo ushobora gutuma umuvuduko w’amaraso uzamuka, bikaba byagutera uburwayi.
  3. Nanone jya uzirikana ko hari ibyokurya bishobora kwangiza ubuzima. Ibyokurya bidateguye neza kandi ntibibikwe neza, bishobora kwangiza ubuzima.

Icyo wakora:

  • Mbere yo guteka imboga zivuye ahantu hari ifumbire yo mu musarani, jya ubanza uzironge neza.
  • Mbere yo gutegura ibyokurya jya ukaraba intoki, usukure ikintu ukatiraho imboga cyangwa inyama, ibikoresho byose uri bukoreshe n’aho ubitegurira, uhasukure ukoresheje amazi ashyushye n’isabune.
  • Kugira ngo wirinde indwara, ntugashyire ibiryo ku isahani cyangwa ku kindi kintu cyagiyeho amagi mabisi, inyama mbisi cyangwa amafi utaragisukura.
  • Ujye uteka ibyokurya bishye neza hanyuma ibishobora kwangirika byose uhite ubibika muri firigo mu gihe utifuza guhita ubirya.
  • Niba ufite ibiribwa bishobora kwangirika ujye ubibika neza bitarangirika.


4. GUKORA SIPORO

Imyakawaba ufite yose, ukeneye gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kugira ngo ukomeze kumererwa neza. Muri iki gihe, abantu benshi ntibagikora siporo ihagije.

Dore akamaro kayo:

  • Igufasha gusinzira neza.
  • Ituma unyeganyega ntugume hamwe.
  • Ikomeza imitsi n’amagufwa.
  • Ikurinda umubyibuho ukabije.
  • Ikurinda indwara yo kwiheba.
  • Ikurinda gupfa imburagihe.

Ingaruka ziterwa no kudakora siporo:

  • Kurwara umutima.
  • Kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
  • Umuvuduko w’amaraso ukabije.
  • Kugira ibinure byinshi mu mubiri.
  • Kurwara indwara ifata imitsi yo mu bwonko.

Umuntu ahitamo siporo akurikije imyaka afite, cyangwa uko ubuzima bwe bumeze. Byaba byiza rero ubanje kugisha inama muganga mbere yo gutangira gukora siporo iyo ari yo yose.


5. KURYAMA IGIHE GIHAGIJE

Igihe abantu bagomba kumara baryamye kigenda gitandukana biteww n'imyaka bagezemo:

  • Abana b’impinja hafi ya bose bakenera kuryama amasaha ari hagati ya 16 na 18 ku munsi,
  • abana batangiye gutaguza bakaryama amasaha 14, n
  • aho abari hafi gutangira ishuri bakaryama hagati ya 11 na 12.
  • Abageze igihe cyo gutangira ishuri, muri rusange bakenera kuryama amasaha nibura 10,
  • ingimbi n’abangavu bagakenera kuryama hagati ya 9 na 10,
  • naho abakuze bagakenera kuryama hagati y’amasaha 7 na 8.

Nta muntu wagombye kumva ko amasaha ayo ari yo yose yaryama nta cyo aba atwaye.

Ese wari uzi impamvu impuguke zavuze ko gusinzira bihagije ari iby’ingenzi?

  • Bituma abana, ingimbi n’abangavu bakura neza.
  • Bituma abantu biga neza kandi ibyo bize bakabifata.
  • Bifasha umubiri kuvubura imisemburo neza. Ibyo na byo bigira uruhare ku kuntu umubiri uvana intungamubiri mu byo turya no ku biro umuntu agira.
  • Bifasha umutima gukora neza.
  • Birinda indwara. Kudasinzira igihe gihagije bishobora gutera umubyibuho ukabije, ihungabana, indwara z’umutima na diyabete cyangwa bigateza impanuka zikomeye.

Ibyo bigaragaza neza ko kuruhuka bihagije ari iby’ingenzi.

None se wakora iki kugira ngo uruhuke bihagije?

  • Gerageza kujya uryama kandi ubyukire ku gihe kidahindagurika buri munsi.
  • Jya uryama ahantu hatuje, hijimye, hisanzuye kandi hari ubushyuhe n’ubukonje biringaniye.
  • Mu gihe uryamye ujye wirinda kureba televiziyo cyangwa gukoresha ibindi byuma bya elegitoroniki.
  • Gerageza gutunganya uburiri bwawe uko bishoboka kose.
  • Irinde kurya ibyokurya birushya igogora, kunywa ikawa cyangwa inzoga mbere yo kuryama.

Nushyira mu bikorwa ibintu tumaze kuvuga ariko ukanga ukabura ibitotsi cyangwa ugakomeza kugira ibindi bibazo, urugero nko kugira ibitotsi byinshi bikabije ku manywa cyangwa kubura umwuka igihe usinziriye, byaba byiza ugannye abaganga babishoboye bakabigufashamo.

Iyi nkuru yakugiriye akamaro?

Tanga igitekerezo

Igitekerezo cyose gisuzumwa n'umwanditsi mbere yo gutangazwa. Email yawe ntizagaragara.

0/500

MEDICAL DISCLAIMER
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa, ntibisimbura inama za muganga. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.

Testimonials

Nasomye amakuru maze menya ko ari urubuga rwigisha rugatanga inama kubuzima ,imyororokere nimibereho myiza.
Testimonial - Elämä Rwanda
Thacienne Umusomyi
Njyewe nasanze ari ikigo cyatangiye muri 2025, kita kumibereho myiza yabagore nabakobwa nubuzima bwabo muri rusange
★★★★★
Alice M Umwalimu Ushobora kwivurizaho nogusobanukirwa neza indwara urwaye nimiti wafata igendanye niyondwara
Ibisubizo byacu nkabanyarwanda biri kuru urubuga rwibanda ku buzima n’imibereho myiza (health and wellness). Kuri uru rubuga, bavuga ko batanga amakuru agamije kwigisha abantu ku buzima, ariko bagasaba ko umuntu ukeneye ubufasha bwihariye yabanza kugisha inama umuganga...
Testimonial - Elämä Rwanda Testimonial - Elämä Rwanda
More from Community

Who We Are

Elämä Rwanda is a health information website in local language (Kinyarwanda) that aims to help people better understand various health issues, diseases, ways to prevent them, and behaviors that help maintain health.

Our Trusted Sources

WHO | CDC | Harvard T.H. Chan School of Public Health | Johns Hopkins Bloomberg School of Public Health | RBC Annual Report | Ministry of Health | PubMed Central | Rwandan Journal of Health Sciences

IBINDI WASOMA:

ESE HARI
IKIBAZO UFITE? →
Tuvugishe