Pectus Excavatum ni iki?
Hari abantu bashobora kwibeshya ko Pectus Excavatum ari uburwayi umuntu yavukanye cyangwa ko ari ibintu bisanzwe baidafite icyo bitwaye. Nyamara ni ubumuga umuntu avukana bugaragarira inyuma — Ariko hari n'igihe biba bitoroshye kumenya ko wowe cyangwa umwana wawe yabuvukanye!
Ibimenyetso bya Pectus Excavatum
Ubundi umuntu wavukanye ikibazo cya Pectus Excavatum aba afite mu gituza hagati (sternum) haratebeyemo imbere kuburyo iyo umurebye ubona afite nk'umwobo mu gituza.
NB: Gusa hari igihe wabona ntakibazo afite, ariko wamwitegereza neza witonze (yakuyemo imyenda yo hejuru) ukabona ko afite mu gituza hashaka nko guteberamo.
Image — Pectus Excavatum
© Image Credit
Igituza cyumuntu ufite ikibazo cya Pectus Excavatum
Ni izihe ngaruka za Pectus Excavatum?
Nkuko bigaragara ku ifoto iri hejuru, umuntu ufite ikibazo cya pectus excavatum, igituza cye kiba cyarahombanye maze kikabyiga ibice byo mu gituza — umutima n'ibihaha — bikabura umwanya byakwagukiramo kugira ngo bikore neza.
Ngaho bitekerezeho: Ese umutima n'ibihaha bidafite umwanya bikoreramo neza cyangwa bidashobora gukora neza, byagenda bite?
Muri make, iyo kino kibazo kidakosowe hakiri kare, gishobora kuvamo urupfu.
Ese Pectus Excavatum iravurwa igakira?
Nkuko tubikesha urubuga Nermous KidsHealth rwita ku ndwara n'ibibazo by'abana, ikibazo cya Pectus Excavatum kirakosorwa kwa muganga kandi bikagenda neza. Gusa biba byiza iyo bikosowe umuntu akiri muto, kuko bituma umubiri n'amagufwa bye bikura neza kuri gahunda.
ICYITONDERWA
Ibiri kuri uru rubuga bigenewe kwigisha gusa. Niba ukeneye ubufasha, banza ugishe inama muganga.
1 comment
nimunsobanurire